• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Ubwanditsi 15 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 nibwo umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe ishimwe ry’indashyikirwa n’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ku bw’uruhare rwe mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ni igihembo yahawe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ari kumwe n’umuyobozi W’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe.

Nyuma yo gushyikirizwa iri shimwe, Perezida Kagame yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.

Yashimye igihembo yashyikirijwe. Ati “Nishimiye kwakira igihembo cy’indashyikirirwa gitangwa na CAF.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye.

Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intambara nyinshi, amateka yo gucikamo ibice n’ibindi. Kimwe mu bintu byahoraga biza ku isonga, cyatumye abantu bongera kunga ubumwe ni siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yavuze uko mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo hatekerezwaga uko ruhago yahuza abantu.

Ati “Ndibuka ko ubwo twari mu biganiro byo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho, ndibuka abato ntibari bahangayikishijwe n’ibiryo cyangwa ibindi. Bibazaga uburyo twakina umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yanavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga.

Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n’izindi nshuti zacu. Turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z’abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.”

Igihembo cy’indashyikirwa kandi cyahawe umwami wa Maroc, Mohammed VI,  ni igihembo cyakiriwe na Misitiri ushinzwe Uburezi na Siporo muri icyo gihugu, Chakib Benmoussa.

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022.

Ati “Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.”

“Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda.

“Abaturage b’ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.”

2023-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

AS Kigali WFC yatsinze Inyemera WFC ibitego 3-0, yegukana Igikombe cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

Ubwanditsi 16 Mar 2024
FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Impamvu abagabo bakunda gusinzira nyuma yo gutera akabariro

Ubwanditsi 07 Jan 2016
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi
Mu Mahanga

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Ubwanditsi 02 Feb 2017
Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15
INKURU NYAMUKURU

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu
Amakuru

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru