• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Perezida Paul Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye

Ubwanditsi 15 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023 nibwo umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame yashyikirijwe ishimwe ry’indashyikirwa n’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ku bw’uruhare rwe mu iterambere ry’umupira w’amaguru.

Ni igihembo yahawe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ari kumwe n’umuyobozi W’Ishyiramwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, Dr Patrice Motsepe.

Nyuma yo gushyikirizwa iri shimwe, Perezida Kagame yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.

Yashimye igihembo yashyikirijwe. Ati “Nishimiye kwakira igihembo cy’indashyikirirwa gitangwa na CAF.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yifashishije umupira w’amaguru mu kwerekana uko amateka u Rwanda rwanyuzemo yatumye ruyavanamo amasomo atandukanye.

Ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari intambara nyinshi, amateka yo gucikamo ibice n’ibindi. Kimwe mu bintu byahoraga biza ku isonga, cyatumye abantu bongera kunga ubumwe ni siporo by’umwihariko umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yavuze uko mu bihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo hatekerezwaga uko ruhago yahuza abantu.

Ati “Ndibuka ko ubwo twari mu biganiro byo guhagarika imirwano, kimwe mu bintu byatekerejweho, ndibuka abato ntibari bahangayikishijwe n’ibiryo cyangwa ibindi. Bibazaga uburyo twakina umupira w’amaguru.”

Perezida Kagame yanavuze ko hari ibitaranoga ku iterambere rya ruhago mu Rwanda nubwo hashyirwamo imbaraga.

Ati “Ntituragera aho tugomba kuba turi ariko kuba muri hano, imbaraga, amasezerano ya CAF, FIFA n’izindi nshuti zacu. Turizera ko bidatinze tuzaba turi aho tugomba kuba turi kandi turi kugendera mu ntambwe z’abamaze kugera ku rwego rwo hejuru ku Isi.”

Igihembo cy’indashyikirwa kandi cyahawe umwami wa Maroc, Mohammed VI,  ni igihembo cyakiriwe na Misitiri ushinzwe Uburezi na Siporo muri icyo gihugu, Chakib Benmoussa.

Perezida Kagame yashimye Maroc yitwaye neza mu Gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu mpera za 2022.

Ati “Afurika ifite impano ariko ntibakwiye buri gihe kujya hanze ngo bazamure urwego rwabo. Ndavuga ko dukwiye guharanira ko igituma bajya hariya, bakigeraho bari hano. Ni yo mpamvu ibiri gukorwa na CAF na FIFA bishimishije.”

“Uko Maroc yitwaye mu Gikombe cy’Isi ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Dukwiye guharanira kwigana urugero rwiza nka ruriya kandi bikaturemamo umuhate wo gukora ibyiza birenzeho, twe abakina ruhago n’abayikunda.

“Abaturage b’ibihugu byacu bari muri ibi kandi dukwiye guharanira ko bibashimisha.”

2023-03-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Ubwanditsi 24 Aug 2024
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024
Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Ubwanditsi 27 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Ubwanditsi 13 Feb 2020
Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.
HIRYA NO HINO

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 30 May 2019
Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo
Amakuru

Amahanga ashishikajwe n’amabuye ya Congo kurusha ubuzima bw’abanyekongo

Ubwanditsi 10 Mar 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru