• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Editorial 21 Jun 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu binyoma by’uyu mugabo uharanira gusiga inkuru mbi i musozi, n’ubu akaba akomeje kutwereka ko atazigera ahinduka, hari ibitazava mu mitwe y’abamuzi neza.

Umuntu wavumbuye mbere ubuhemu bwa Paul Rusesabagia, ni Bamurange Esther, umugore wa mbere wa Rusesabagina, watandukanye nawe rugikubita, nyuma yo kumutahuraho imyitwarire igayitse. Rusesabagina w’akarimi gashyushye, yahise ashyingiranwa na Tatiana Mukangamije, ariko abaganira na Tatiana baduhishuriye ko Rusesabagina amaze kumwikoreza amaboko.

Kimwe mu binyoma karundura bya Rusesabagina, ni ukubeshya amahamga ko yarokoye abari bahungiye muri Hoteli ya 1000 collines muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara mu buhamya bw’abaharokokeye, bivugira ko batabawe na MINUAR yarindaga iyo Hotel, ko rero nta bugiraneza bwa Rusesabagina bazi, cyane ko yishyuje umuntu wese wari muri iyo hoteli , utiguze ntahabwe ubuhungiro.

Kubera icyo kinyoma giherekejwe na ka karimi karyoshye, Rusesabagina yigaruriye imitima y’abashukika vuba, ariko cyane cyane abanzi b’uRwanda. Erega bamugira “intwari”, nawe si ukubasahura ibifaranga yiva inyuma, ngo barafasha “umugiraneza”

Ubwo” butwari” bwe n’ibyo bisabano-bisahurano, Rusesabagina yabikoresheje abeshya ngo ashinze ikigega cyo kugoboka abatishoboye, nyamara ahubwo ari uburyo bwo gushakira inkunga n’ imbaraga umutwe we w’iterabwoba,wa MRCD/ FLN. Umutangabuhamya w’Umunyamerikakazi, Dogiteri Michelle Martin, yambitse ubusa uyu mujura w’umugome, abwira urukiko uburyo Rusesabagina yakusanyije amamiliyoni y’amadolari ngo agiye gufasha imfubyi n’abapfakazi, ahubwo ari ayo gukoresha mu bikorwa by’iterabwoba, byibasiye inzirakarengane.

Rusesabagina akigezwa imbere y’ubutabera bw’uRwanda, yarize amarira y’ingona asaba imbabazi kubera ibitero bya FLN byahitanye abantu, abandi bikabamugaza, imitungo yabo igatikizwa indi igasahurwa. Nyamara byari ubutekamutwe, kuko yaje guhakana ibyaha, yemeza ko azira kuba”impirimbanyi ya demokarasi”. Mutekereze umuntu uhakana, agahakana n’ibyo yivugiye, akanabishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Imbere y’abacamanza, n’isi yose, Rusesabagina Paul, mwene Thomas Rupfure, wavukiye i Murama, mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, yarirenze ararahira, yemeza ko ntaho ahuriye n’Ubunyarwanda, ko ahubwo ari “Umubiligi”! Abamwuvise yihakana Ubunyarwanda, mu kinyarwanda, barumiwe, bati uyu we si umutekamutwe gusa, anashirika isoni bitangaje.

Haba mu bugenzacyaha, haba n’aho agereye muri gereza ya Mageragere, Rusesabagina yasuwe n’ intumwa z’Ambasade y’Amerika mu Rwanda, itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’imiryango y’uburenganzira bwa muntu, yivugira ko yibeshye, aho kujya i Burundi( gusura ingabo ze) yisanga mu Rwanda. Ibi byanashimangiwe na “Reverend” Niyomungeri bari kumwe mu ndege.

Nyamara ntibyatinze avuga ko “yashimuswe” ndetse umuryango we n’abafatanyabikorwa be barabikwiza isi yose.

Abo bantu banyuranye bamusuye kandi, yanababwiye ko afashwe neza kuva yagera mu Rwanda. Yashimye icyubahiro ahabwa, amafunguro, uburyamo, n’ibindi bikoresho ndetse bidafitwe na benshi mu bo bafunganywe. Nyamara se, byamubujije kunyura inyuma, akabwira ba bafatanyabikorwa be ko akorerwa iyicarubozo, ndetse akaba adahabwa ibyo akeneye, birimo imiti n’ibindi.

Abigambanye n’umunyamategeko w’Umubiligi, Vincent Lurquin , uyu munyarwenya kurusha uko ari inzobere mu mategeko, yaje mu Rwanda asabye viza y’ubukerarugendo, nyamara abacamanza barumiwe yinjiye mu rukiko ngo aje kunganira Rusesabagina.Yabikoze abizi neza ko bidashoboka, kuko uretse no kuba atarigeze abisaba, nta n’ubwo amategeko y’uRwanda yabimwemereraga. Ubu bwari uburiganya bugamije kwerekana ko Rusesabagina yimwe uburenganzira bwo kugira umwunganira mu mategeko. Aha ariko akubise igihwereye, kuko abanyamategeko b’isi yose babonaga ko ari urwiyenzo.

Na none abigambanye n’umukobwa we Kanimba Carine, babeshye abantu barimo na sena y’Afurika, ko uRwanda “rwumvirije” telefone y’uwo Kanimba. Byahe se ko umuhanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho, Jonathan Scott yagaragaje ko ibyo ari ibipapirano, kuko ubwoko bwa telefone Kanimba avuga ko bwumvirijwe, yari atarabutunga igihe avuga ko habayeho icyo gikorwa cyo kumviriza. Muri make, URwanda ntirwari”kumviriza” telefone itariho.

Dore rero noneho uburiganya bushobora kumusubiza mu y’abagabo.

Ubwo Rusesabagina yatakambiraga Perezida wa Repubulika ngo arekurwe atarangije igihano cy’imyaka 25 yari yakatiwe, amaze guhamwa n’ibyaha birimo gushinga umutwe w’iterabwoba, yanditse IBARUWA NDENDE, asaba imbabazi, ndetse yiyemeza guca ukubiri n’ibikorwa byose bya politiki. Perezida Kagame yaciye inkoni izamba, maze muri Werurwe 2023 Rusesabagina ararekurwa, ndetse asubira mu ndiri ye muri Amerika. Nyamara muri videwo yakwije ku mbuga nkoranyambaga, Rusisibiranya ahakana kuba yaragiriwe imbabazi, akemeza ko yarekuwe kubera” igitutu cy’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu”.

Icya mbere, Rusesabagina yamaze hafi imyaka 2 n’igice muri gereza. Kuva ku munsi wa mbere agifatwa, abafatanyabikorwa be bavugije induru ngo arekurwe, ariko basobanurirwa ko igitutu kidakora ku Rwanda. Urubanza rwa Rusesabagina rwarabaye kugeza mu bujurire, rurangira akatiwe n’ubutabera, isi yose imenya ukuri ku byaha Rusesabagina yakoze. Icyo gitutu se ko kitakoze ngo asubire muri Amerika ataburanye, nk’uko hari ababishakaga?

Rusesabagina yasabye imbabazi, arazihabwa, ibindi abeshya ni ukwikura mu kimwaro.

Gukwiza iyi videwo bigaragaza ko Rusesabagina agarutse muri politiki yo gusebya uRwanda nk’uko yabikoraga mbere y’uko afatwa. Muri bwa buriganya yavukanye, aranyuranya n’ibyo yiyemeje, akanabyemerera abamufashije gutakamba, barimo Ubuyobozi bwa Qatar, Igihugu cy’inshuti y’uRwanda.

N’uyu munsi umuryango wa Rusesabagina, cyane cyane umukobwa yareze, Kanimba Carine, ntiwahagaritse ibikorwa byo kwibasira uRwanda n’Ubuyobozi Bukuru bwarwo. Babikora babiziranyeho, cyangwa babitumwe na Rusesabagina.

Uku ni ukwibagirwa vuba, bigirwa n’ab’umutima muke. Gushima uwamudohoreye byo ntawari ubyiteze, ariko ubu buriganya bwa Rusesabagina nibwo buzamuta ku gasi. N’iyo butamusubiza i Mageragere (uretse ko nta n’uwavuga ko bidashoboka), ntibuzatuma yisazira. Kwica isezerano kenshi birasama.

Nyamwanga kumva ntiyanze kubona

2023-06-21
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Maj. Gen. Kavuma Na Maj. Gen. Mugira Bashobora Kwishingira Gen Kayihura Akaburana Adafunze

Uganda: Maj. Gen. Kavuma Na Maj. Gen. Mugira Bashobora Kwishingira Gen Kayihura Akaburana Adafunze

Editorial 27 Aug 2018
Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Uganda: Insoresore zisaga 50 za NRM zatawe muri yombi

Editorial 14 Jan 2019
Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Abakozi b’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Uburengerazuba bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’imiriro

Editorial 20 Jan 2016
Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Editorial 16 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo
Uncategorized

Amerika : Congo yahejwe mu nama yigaga ku bibazo byayo, menya impamvu zabyo

Editorial 19 Nov 2017
Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato  bikomeje gukorerwa Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Inteko Ishinga Amategeko Yasabye Guverinoma Ibisobanuro Ku iyicarubozo n’ifungwa rya hato nahato bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Editorial 14 Sep 2018
Kigali :  Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre
Mu Rwanda

Kigali : Umuyobozi nshingwabikorwa wa UN Women yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 11 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru