• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

U Rwanda rwamaganye inkunga Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uteganyiriza ingabo za SADC ziri muri Kongo, kuko izatuma ibintu birushaho kudogera

Ubwanditsi 04 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Nyuma y’aho bimenyekaniye ko Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe uteganya gutera inkuga ingabo za SADC zirwana mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Perezida wa Komisiyo y’uwo Muryango, imugaragariza ko mu gihe koko iyo nkunga yaba itanzwe, wakwitegura ko amahoro azarushaho kuba kure nk’ukwezi muri Kongo, amaraso akarushaho kumeneka muri icyo gihugu.

Ubwo bufasha ngo bwaba buje gushyira imbere intambara, no kuburizamo inzira y’ibiganiro iteganyijwe mu myanzuro ya Luanda na Nairobi.

Muri iyo baruwa ndende yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Vincent Biruta, u Rwanda ruributsa ko gufasha SADC irwana ku ruhande rwa Leta ya Kongo, ntaho byaba bitaniye no gushyigikira byeruye abajenosideri ba FDLR, dore ko nta n’uwabatandukanya n’igisoda cya Kongo.

Bamwe mu Ngabo zatsinzwe bakomereje muri FDLR

Hibukijwe kandi ko izo nkoramaraso ziri mu mugambi umwe n’ubutegetsi bwa Kongo n’ubw’u Burundi, bwivugiye ku mugaragaro ko buzashoza intambara yo guhirika Guverinoma y’u Rwanda.

Byongeye, nk’uko iyo baruwa ibisobanura, Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe uramutse ufashije ingabo za SADC ziri muri Kongo, waba uguye mu mutego nk’uwo Umuryango Mpuzamahanga wamaze kugwamo, kuko ukomeje kwirengagiza umuzi nyakuri w’ibibazo byateje intambara muri Kongo.

Ntiwigeze uha agaciro irimburwa ry’Abatutsi b’Abanyekongo, ukomeza kwica amatwi imbere y’ikibazo cy’ibihumbi n’ibihumbi by’ impunzi z’Abanyekongo zinyanyagiye muri aka karere, mu Rwanda honyine hakaba hari izibarirwa mu bihumbi 100, zabujijwe gusubira mu gihugu cyazo, dore imyaka irakabakaba 30.

Uwo Muryango Mpuzamahanga kandi wavuniye ibiti mu matwi igihe cyose wagaragarijwe impungenge z’u Rwanda, ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kubera imitwe nka FDLR, FLN, n’iyindi y’abagizi ba nabi, ihora igambiriye kuwuhungabanya, ibishyigikiwemo na Kongo ndetse n’u Burundi.

Mu kugaragaza amakosa yakomeje gukorwa mu gushakira igisubizo ikibazo cya Kongo, Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko mu mwaka wa 2013, SADC nabwo yarwanyije umutwe wa M23 yibeshya ko ikibazo cyayo cyarangizwa n’intambara, bikaba biteye impungenge kuba n’ubu iyo SADC itarabona ko umuti urambye atari ukwatsa umuriro, ko ahubwo ari ibiganiro hagati y’Abanyekongo ubwabo.

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Perezida w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, gukoresha ububasha afite, akumvisha ubutegetsi bwa Kongo n’ababushyigikiye gukurikiza inama bugirwa n’ abantu banyuranye, ikemera kwicarana n’abo bahanganye, bagamije gukemura ibibazo babihereye mu mizi.

Twibutse ko kuri uyu wa mbere tariki 04 Gashyantare 2024, Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano mu Muryango w’Afrika Yunze Ubumwe kagombaga guterana hifashishijwe ikoranabuhanga. Imwe mu ngingo nyamukuru zagombaga kwigwa, kwari ukunoza uwo mugambi wo gutera inkunga ingabo za SADC ziri mu ntambara muri Kongo.

Kuba u Rwanda rutaramenyeshejwe iby’iyo nama, kandi ari rumwe mu mpande zirebwa n’ibibera mu burasirazuba bwa Kongo, nabyo ni ibyo kwibazaho.

2024-03-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Habyarimana Innocent yagizwe kapiteni wa Police FC

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abanyeshuri 855 basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Abadepite b’u Burayi basuye Isange One Stop Centre

Ubwanditsi 22 Sep 2016
Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Mu Bufaransa: Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ifungwa ry’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana

Ubwanditsi 03 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup
IMIKINO

Mamelodi Sundowns yohereje Rayon Sports muri CAF Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Mar 2018
Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo
Amakuru

Umujyanama muri Loni ushinzwe kurwanya Jenoside arashinja FDLR ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Kongo

Ubwanditsi 01 Dec 2022
Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo
INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Ubwanditsi 04 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru