• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

“Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa” Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Mar 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bakwiye kugira umuco wo gutekereza ku byo bagiye gukora cyangwa kuvuga kuko ari byo byabafasha kuzuza inshingano zabo no kwirinda ibibazo bitandukanye.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gutorerwa kuzahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Yatowe ku majwi 99,1% mu matora yabereye mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi yabereye ku Intare Conference Arena, aho yari yitabiriwe n’abarenga 2000.

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ushingira ku mateka, urwego rugezeho rw’amajyambere ndetse n’umuco.

Ati “Ni umwihariko ushingira kuri byinshi abantu batakwirengagiza, iteka bahora bagomba kwibuka mu byo dukora ibyo ari byo byose. Ni nabyo bishingirwaho iyo turi nk’aha twaje mu rwego nk’uru rwa demokarasi nk’imwe mu nteko FPR Inkotanyi dufite.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abayobozi batorwa na byo bifite umwihariko ndetse abantu batagomba kubyirengagiza.

Ati “Mu myifatire yacu, uko twifata muri bwa buryo bw’umwihariko dufite ariko tugira n’uko twifata bitewe n’uko hari aho duhurira n’abandi henshi ari muri Afurika, ari n’ahandi.”

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire y’Abanyarwanda, umwihariko wabo haba mu myifatire kandi bawugenderaho mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ati “Ibyo mu myifatire yacu turabyuzuza, byo tubigenderaho mu buryo bukwiye. Icyo nshaka kuvuga ni iki? Biriya byose navuze birimo n’umwihariko wacu, bizamo ikintu cyitwa ubuyobozi.”

Yakomeje ati “Ubuyobozi ntabwo buvuze Chairman, Visi Chairman […] cyangwa ntibuvuze Perezida n’abaminisitiri cyangwa n’abandi. Ntabwo aricyo buvuze gusa, ubuyobozi buvuze buri nzego kuva hasi, uko zikorana n’ukuntu zunganirana.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bakwiriye kuba bigira amasomo ku mibereho yabo ya buri munsi, kugira ngo babashe kuzuza inshingano zabo.

Yavuze ko kwiga amasomo biri ukubiri, aho bamwe biga binyuze mu mashuri ariko hakaba no kwigira ku buzima cyangwa imibereho y’abantu babamo umunsi ku munsi ndetse n’ibyo banyuramo.

Ati “Aho ni ho hari amakosa abantu bakunze gukora, rimwe bakiga amashuri ariko ntibige bihereye kuko babayeho nk’abantu, ntibibaviremo inyigisho. Twese hari ibyo tugomba kuba twaranyuzemo, aho tugeze hatandukanye hakwiriye kuba haratwigishije byinshi biruta ndetse ibyo twaba twarize mu mashuri.”

“Kandi ni ibintu biba byoroshye, iyo umuntu abivuga biba byoroshye ariko sinzi impamvu bigaruka bikagorana. Ndacyabona abantu muri twe, bavuga, bakora ibintu bagatekereza nyuma.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko usanga ikibazo kiba mu kuba abantu benshi bavuga cyangwa bagakora mbere yo gutekereza.

Ati “Ubundi uko ibintu bigenda mu buryo bworoshye, uratekereza noneho ugakora cyangwa ukavuga uko ushaka. Ariko byinshi mbona, abantu baravuga, barakora hanyuma ukabona bibutse ko bagomba gutekereza.”

Yakomeje ati “Ntugakore, ntukavuge, utabanje gutekereza. Icyo gihe biduha kwirinda ibintu bimwe bitari ngombwa cyangwa se ibintu bidutera ibibazo, cyangwa se turabigabanya nibura. Ariko buri munsi, buri munsi […] n’ibintu byoroshye.”

Perezida Kagame yongeye kwibutsa akamaro ko gukorera hamwe, avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi cyangwa iguhugu muri rusange nta kintu cyageraho, abantu badakorana cyangwa ngo bakorere hamwe.

2024-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Perezida Robert Mugabe yashize amanga avuga ko Donald Trump ari Goliyati wo muri Bibiliya wagarutse

Ubwanditsi 22 Sep 2017
FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

FDLR ikomeje gucura inkumbi, yerekana ko ari umutwe w’iterabwoba udatinya n’ abadipolomate!!

Ubwanditsi 23 Feb 2021
U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

Ubwanditsi 07 Feb 2018
Mwenedata Gilbert  yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Mwenedata Gilbert yeruye ko yiyongereye mu mubare w’ abagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda

Ubwanditsi 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.
Amakuru

Ngo uwamuha ubushobozi yazitsemba: Ndayishimiye akomeje kwikoma impunzi ziri munkambi ya Mahama.

Ubwanditsi 08 Feb 2024
Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera
POLITIKI

Itsinda rya mbere ry’impunzi u Rwanda rwemeye kwakira zivuye muri Libya ryageze i Bugesera

Ubwanditsi 27 Sep 2019
Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…
HIRYA NO HINO

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru