• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 23 Apr 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Induru n’uruzurungutane mu nkiko byari bimaze imyaka 2 bigerageza gutambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, byashyizweho iherezo ndakuka.

Tariki 22 Mata 2024 rero, wabaye umunsi w’amateka, kuko aribwo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yemeje bidasubirwaho itegeko ryemerera icyo gihugu gushyira mu bikorwa amasezerano cyagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022, ateganya ko Ubwongereza buzohereza mu Rwanda abantu bageze muri icyo gihugu rwihishwa, aribo bitwa”abimukira batemewe n’amategeko”.

Leta y’Ubwongereza ivuga ko aya masezerano agamije kurokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfira mu nzira bagerageza kwinjira rwihishwa mu Bwongereza, cyane cyane abarohama mu mazi magari ari hagati y’icyo gihugu n’Ubufaransa, nyamara baba bahaye abamamyi ibyamirenge ngo babafashe kwambuka.

U Rwanda rwo rwasobanuye kenshi ko rutazuyaza igihe cyose ruzahamagarirwa gutabara amagara y’abari mu kaga, cyane cyane Abanyafrika badasiba kurohoma mu nyanja, n’abicirwa mu mayira bajya gushakira ubuzima ku mugabane w’Uburayi. Urugero ni abavanywe mu bucakara muri Libiya, ubu ababarirwa mu 2.150 bakaba batekanye mu Rwanda.

Iri tegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, kugeza ubu rirareba abantu 5.200, ndetse mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, akaba yatangaje ko aba mbere bazatangira kugera mu Rwanda mu mpera za Kamena, cyangwa mu ntangiriro za Nyakanga, uyu mwaka wa 2024.

Inzu yiswe”Icyizere”, itagira uko isa bazatuzwamo, imaze igihe yaratunganyijwe i Kagugu, mu Mujyi wa Kigali.

Ubundi indege izanye icyiciro cya mbere cy’abo bimukira yagombaga kuba yarageze i Kigali muri Kamena 2022, ariko abahangayikishijwe n’uko byabakura amata mu kanwa batangira inzira yo kubibangamira.

Muri abo ba “rusahuriramunduru” harimo nyine abambutsa abo bimukira, ababashakira amacumbi, ibibatunga, imyambaro, imiti n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, amahyirahamwe y’abanyamategeko abasabira ubuhungiro, n’abandi batunzwe n’uko abo bimukira bari ku butaka bw’Ubwongereza.

Abo bose bishyize hamwe na ba “bangamwabo” b’Abanyarwanda, nka Ingabire Victoire Umuhoza, IVU udatangwa mu bikorwa biharabika u Rwanda, maze batangira kuvuza induru ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, ngo ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’ibindi birego bihabanye n’ukuri.

Ibyo byatumye haba imanza ndende, kugera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, ndetse no mu Rukiko rurengera Uburenganzira bwa Muntu ku mugabane w’Uburayi. Aho hose kwari uguta umwanya no kwirengagiza ko ukuri amaherezo gutsinda.

Si ba IVU bakozwe n’ikimwaro gusa kandi, kuko harimo na Loni yaranzwe n’indimi ebyiri muri iki kibazo by’abimukira bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2019 Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagiranye amasezerano n’uRwanda arebana no kwakira abimukira, barimo abahunze Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n’abo twavuze bavanwa mu mabohero yo muri Libiya, ahakorerwa iyicarubozo abafashwe bashaka kwambuka inyanja ya Mediteterane ngo binjire mu Burayi.

Muyi iyi myaka 5 UNHCR yasohoye ibyegeranyo bishima u Rwanda uburyo rufashe neza cyane abamaze kugezwa mu Rwanda

Muri za ndimi ebyiri twavugaga, iyo Loni irongera ikemeza ko aba bimukira bo mu Bwongereza” nta burenganzira bazabona mu Rwanda”, ukibaza ikibatandukanya n’abavuye muri Libiya na Afghanistan, kandi iyo Loni ivuga ko bo bafashwe neza mu Rwanda!

Twibutse ko amasezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda ateganya ko umwimukira ugeze mu Rwanda ashobora gukomeza inzira yemewe n’amategeko yo gusaba ubuhungiro mu Bwongereza. Utazabona ubwo buhungira ashobora kwemererwa gutura mu Rwanda, cyangwa mu kindi gihugu cyakwemera kumwakira, ariko akaba adashobora gusubizwa mu gihugu cye kavukire.

Imibare yerekana ko mbere y’aya masezerano, Ubwongereza bwirukanaga abantu nibura 5.000 buri mwaka, bagasubira mu ntambara, ubukene n’ibindi bibazo bari barahunze mu bihugu byabo.

2024-04-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zion Temple “Afrika haguruka “:  Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Jul 2016
Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe

Ubwanditsi 30 Nov 2021
AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu

RUSHYASHYA 18 May 2026
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025
Amakuru

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida
POLITIKI

Uganda: Abadepite bashyigikiye kuvugurura itegeko nshinga bahawe abarinzi barinda perezida

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame
HIRYA NO HINO

Itangazamakuru rya EAC rikuririza ikibazo cy’u Rwanda na Uganda – Perezida Kagame

Ubwanditsi 09 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru