• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

I Rubaya na Ngungu, isosi y’Abarundi yaguyemo inshishi.

Ubwanditsi 02 May 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru kabaye isibaniro ry’imirwano ikomeye cyane hagati y’umutwe wa M23 n’abarwana ku ruhande rwa leta ya Kongo, biganjemo abasirikari b’Abarundi.

Abarundi barwanye umuhenerezo, bafata imitsina ngo batirukanwa aho hantu hari ubukungu butangaje, ariko nk’uko tubikesha ibitangazamakuru mpuzamahanga nka Reuters y’Abongereza, birangira M23 ifashe Rubaya ndetse n’uduce tuyikikije.

Amakuru ava ku rugamba arahamya ko Abarundi bahatakarije abasirikari babarirwa muri 80.

Rubaya ni hamwe mu hantu hari harinzwe cyane n’abashyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, dore ko imibare ya Banki y’isi yerekana ko Rubaya ubwayo yihariye hafi 80% bya Coltan yose icukurwa ku isi. Muri iki gihe Coltan ni ibuye rifite agaciro gakomeye, kuko ryifashishwa mu gutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho, nka batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi, telefone, mudasobwa, intwaro n’ibindi.

Ibirombe bya Rubaya byambuwe umushoramari Edouard Mwangacucu, Umunyekongo uvuga ikinyarwanda, akaba ndetse yaranakatiwe urwo gupfa ashinjwa gushyigikira M23. Ibyo birombe byahise byegurirwa abasirikari b’Abarundi nk’agahimbazamusyi, kugirango barwanirire Perezida Tshisekedi bivuye inyuma.

Kwigarurira Rubaya, Ngungu, Mwururu n’utundi duce two mu nkengero zayo bivuze byinshi mu ntambara ya Kongo.

Iyi ntsinzi yongereye M23 “Confidence”, ndetse isi yose ibona ko ifite imbaraga zo kwigarurira agace kose yashaka, igahagarika ubwicanyi bukorerwa Abakongomani bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse ikahashyira imiyoborere myiza, idahutaza abaturage bose.

Abanyekongo ndetse n’abandi bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara, barushijeho kubona ko M23 ari abantu bafite gahunda, ko rero itandukanye n’izindi nzererezi zuzuye mu burasirazuba bwa Kongo, zibaho zambura rubanda ngo zibonere amaramuko.

Gufata Rubaya n’inkengero zayo birafasha M23 kongera ubushobozi bwayo bushingiye ku bukungu, bityo urugamba ruri imbere rukazarushaho kwihuta. Amikoro yo kugira ibikoresho bikomeye ararushaho kuboneka, byaba ibyo kwigarurira utundi duce, byaba n’ibyo kurushaho gutunganya utwo basanzwe bagenzura.

Byanze bikunze, kuba M23 ifashe Rubaya yari irinzwe cyane, biraca intege ingabo za leta n’abayishyigikiye, ndetse bikaba byakura Tshisekedi ku izima, akemera gushyikirana n’uwo mutwe bigaragara ko umurusha intege. Abazi neza Kongo barahamya ko Rubaya ifunguye amarembo yinjiza M23 mu tundi duce twinshi.

“Morale” y’ingabo z’amahanga zoherejwe kurwanya M23 n’ubundi yari iri hasi kubera kugwa ku rugamba no gufatwa mpiri. Ifatwa rya Rubaya rero rirarushaho kubereka ko ishyamba atari ryeru, ndetse bamwe bakaba bahitamo gukiramo akabo karenge aho gukomeza gushirira mu ntambara y’Abanyekongo ubwabo.

Niba Abarundi batakaje umubare ungana kuriya w’abasirikari, biyongera ku bishwe mu bihe bitandukanye kumwe n’abagizwe ingwate, noneho bakaba banambuwe Rubaya ariho nibura bari bateze amakiriro, ni iki cyatuma bakomeza kwijandika mu ntambara badafitemo inyungu?

Uretse Abarundi, Rubaya yanagenzurwaga kandi n’abajenosideri ba FDLR, bicaga Abatutsi uko bashatse, ariko batoroheye n’abandi baturage bari baragizwe abacakara mu birombe byakijije inkoramaraso, bo bicira isazi mu jisho.

Abatuye Rubaya na Ngungu ntibazibagirwa uwiyise” Jenerali Gentil” wari ukuriye FDLR, akaba yivugiraga ku mugaragaro ko ngo adasinzira neza iyo araye atishe Umututsi. Imibare y’imiryango irengera ikiremwamuntu igaragaza ko mu mezi 3 ashize Abatutsi babarirwa muri 200 biciwe mu gace kayoborwaga n’uwo” Jenerali Gentil”.

Koko rero,” umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu”. Mu gihe abaturage bishimira kuba M23 ibabohoye, abo bicanyi ubu barashwiragira mu mashyamba, bahunga umuriro w’Intare za Sarambwe. Bazabuyera kugera he ko nta mahoro y’umunyabyaha!

  1. Itangazo ritugezeho ubwo twateguraga iyi nkuru, Itangazo ry’ubuyobozi bwa AFC/M23, riravuga ko muri iyi minsi Tshisekedi n’abamurwanirira bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane twa Mushaki, Kagungu na Kaluba, ariko ngo M23 igakoma imbere ibyo bikorwa byashyiraga mu kaga ubuzima bw’abaturage. Uwo mutwe kandi wahishuye ko wakurikiye abo bicanyi mu ndiri yabo, nko mu duce twa Kabashumba, Gatama na Gafunzi.

2024-05-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ese iyo Kongo iza kuba ikorana na Al-Qaeda nk’uko ikorana na FDLR, Amerika n’Uburayi byari kubirenza ingohe?

Ubwanditsi 09 Jan 2023
Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ukuri ni nk’inkorora, ntiguhishwa, Andi makuru acukumbuye ku binyoma byose bya Paul Rusesabagina

Ubwanditsi 19 Dec 2021
Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Jenoside yakorewe Abatutsi ntiyabaye ku bw’impanuka, ahubwo yari imaze igihe kinini itegurwa. Dutewe ikimwaro n’uko ntacyo twakoze ngo tuyikumire”-Antonio Guterres,

Ubwanditsi 17 Apr 2023
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021
Amakuru

Umutoza wa Team Rwanda Sempoma Félix yahamagaye abakinnyi 15 bazavamo abazitabira Tour du Rwanda 2021 itegerejwe muri Gicurasi 2021

Ubwanditsi 18 Mar 2021
Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali
IMIKINO

Amagare: Yacob Debesay yegukanye agace Nyamata – Kigali

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye
INKURU NYAMUKURU

Muri RNC ibintu bikomeje kujya irudubi, Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi yeguye ku mirimo ye

Ubwanditsi 27 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru