• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Rwatubyaye Abdoul ntari kumwe n’Amavubi yerekeje muri Cote d’Ivoire gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 03 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi akomeje urugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Canada, USA na Mexico.

Ni urugendo rugiye gukomeza hakinwa imikino y’umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane wo mu matsinda yo ku mugabane w’Afurika.

Amavubi ari mu itsinda rya C arakomeza urugendo rwatangiye umwaka ushize wa 2023, kuri ubu u Rwanda ruritegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Benin ndetse na Lesotho.

Mu kwitegura gukina iyi mikino, ikipe y’igihugu yerekeje muri Cote d’Ivoire aho bazakinira umukino wa mbere na Benin tariki ya 6 Kamena 2024.

Nyuma y’uyu mukino, ikipe y’igihugu izahura na Lesotho tariki ya 11 Kamena 2024, uyu mukino ukazakinirwa muri Afurika y’Epfo kuko iki gihigu kidafite Sitade yemewe na CAF.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere nibwo ikipe y’igihugu yerekeje i Abidjan aho yahagurukanye n’abakinnyi 20 bari bari mu mwiherero wari umaze iminsi ubera i Nyamata.

Mu bakinnyi umutoza Frank Spitler yahagurukanye mu Rwanda ntibarimo Rwatubyaye Abdoul wa FC Schkupi yo mu kiciro cya mbere muri Macedonia.

Kutagenda muri Cote d’Ivore kwa Rwatubyaye kwatewe n’uko uyu myugariro bivugwa ko uyu mukinnyi afite imvune yatumye adakomezanya n’abandi.

Abakina mu izamu bagiye ni Ntwali Fiacre, Hakizimana Adolphe na Wenseens Maxime.

Ba myugariro harimo Omborenga Fitina, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu na Maes Dylan.

Mu kibuga hagati hahamagawe Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Mugisha Bonheur, Rubanguka Steve, Sibomana Patrick, Mugisha Gilbert, Rafael York na Hakim Sahabu.

Ba rutahizamu bahamagawe ni Muhire Kevin, Gitego Arthur, Guelette Samuel Leopold, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.

Biteganyijwe ko Mugisha Bonheur, Rafael York, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ na Mutsinzi Ange bazahurira i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Kugeza ubu Amavubi ayoboye Itsinda C n’amanota ane nyuma yo gutsinda Afurika y’Epfo ndetse ikanganya na Zimbabwe.

U Rwanda rukurikiwe na Afurika y’Epfo ifite amanota atatu, Nigeria ifite abiri inganya na Zimbabwe na Lesotho mu gihe Bénin ifite inota rimwe.

2024-06-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda Publish Date: Mardi 31 Octobre 2017

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Imyaka irenga 25 y’imfabusa kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 19 Sep 2022
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo
Mu Rwanda

Hari gukorwa amavugurura kuri zone , izasimburwa na rejiyo,tube uturere dutanu aho gukomeza kuba turindwi:Bugingo

Ubwanditsi 09 May 2018
Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda
UBUKUNGU

Ikoranabuhanga ntirikwiye guhinduka umwanzi w’Abanyarwanda

Ubwanditsi 15 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru