• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Iyo ushiritse ubute ukumva amagambo y’itsinda ry’abasazi riyobowe na Thomas Nahimana, umupadiri warumbiye Imana n’Igihugu, usanga aba bantu ari abo gutabariizwa, kuko nta bindi binyabasazi basigaje inyuma.

Uyu Nahimana wiyita” Perezida wa Repubulika” yo mu buhungiro, kuri uyu wa gatanu yongeye gukora ibyo twagereranya no gutora amashashi, maze asakuma abagore n’abagabo barengeje igihe(expired) ati mbagize “abaminisitiri”!

Muri “leta” ya Nahimana iba mu ndoto ze gusa, yanashyizemo uwitwa” Odette Mukarukundo” ngo ushinzwe inzererezi n’abazunguzayi, maze abanyarwenya bati ahubwo iyo amwita “ushinzwe kwita kuri bagenzi be”, kuko abari muri iryo tsinda bose ari inzererezi zizunguza amagambo ngo ziramuke. Ni nko gufata
umusazi ukamushinga ibitaro by’i Ndera!

Nubwo tubyita ubusazi ariko, hari n’ababibonamo ubujura bwa Nahimana, kuko abo ashyira muri uryo kimamico rye ari abatagira ibirarane mu kumuhundagazaho amaturo!

Nyamara aba bantu bararoze si gusa! Ni uwuhe muntu muzima koko watanga ruswa ngo ashyirwe muri leta y’icyuka, nk’iya Nahimana, nawe ubunza akarago n’akebo asabiramo ngo asunike iminsi?

N’ubusanzwe ariko ibigarasha n’abajenosideri bazwiho kwikirigita bagaseka. Iyi leta ya Nahimana itwibutsa iya Sindikubwabo na Kambanda yarinze irunduka ikibeshya abaturage ko ikorera i Kigali, kandi igeze mu nkambi ya Katale muri Zayire.Tekereza kwiyita Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere ya Komini, Deregiteri Jenerali w’Ikigo Iwacu- Kabusunzu, Umuyobozi wa Radio-Rwanda “ivugira i Kigali”, kandi uri mu nkambi ya Mugunga cyangwa Kibumba muri Zayire! Bitaniye he se no kwitwa Jenerali kwa Nahimana gusa, ukishima ngo wazamuwe mu ntera? “Jenerali” Kanyamibwa mu zihe ngabo se nyakwipfira urwo upfuye?

Muri Kamena uyu mwaka Nahimana yatekeye undi mutwe ab’ubwenge buke, abizeza ko ukwezi kwa Nyakanga 2024 kuzasiga” inkotanyi zitumute”! Bamuhundagajeho ibifaranga ngo arabacyuye, none kuri karendari iba mu mu bwonko bwe gusa ubanza Nyakanga yavugaga itaragera.

Muri make rero, Nahimana Thomas ni” umusazi-mwenge” (umusazi ubivanga n’ubucakura). Azi neza ko abo abwira nta bwenge bakigira, maze ubujiji bwabo akabubyaza umusaruro.

Izo njijite nizikomeze zimupakirire igifu, zizajya guhumuka yiyujurije aho yegeka umusaya, cyangwa yaranavuye mu buyobe, akabata ishyanga. Muri politiki, cyane cyane nk’iyi y’inda, ni iki kidashoboka?

2024-08-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Ubwanditsi 23 Apr 2024
Polisi y’u Rwanda, SFH Rwanda n’Urubyiruko rw’abakorebabushake mu kurwanya ibyaha mu guteza imbere umutekano n’isuku

Polisi y’u Rwanda, SFH Rwanda n’Urubyiruko rw’abakorebabushake mu kurwanya ibyaha mu guteza imbere umutekano n’isuku

Ubwanditsi 05 May 2016
Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Ubwanditsi 30 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba
Amakuru

Ibyihebe by’abanyarwanda 25 bashyizwe ku rutonde kubera gushyigikira iterabwoba

RUSHYASHYA 16 Oct 2025
Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali
SHOWBIZ

Monaco Cafe na Monaco Cosmetics zikomeje kubagezaho ibyiza zifite utasanga ahandi muri Kigali

Ubwanditsi 19 Nov 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 04 Sep 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru