• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga

Ubwanditsi 13 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Iyo urebye ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bigora benshi kumva ukuntu abayigizemo uruhare ubu bidegembya, ndetse ukaba wagirango bafite ikindi gitinyiro.

Abateguye uyu mugambi wa Jenoside bari barashoboye kumvisha abazawushyira mu bikorwa ko ntawe uzabahanira kwica Umututsi, kuko ari ugukiza igihugu “umwanzi”. Ikindi bumvaga ntawahanisha “rubanda nyamwinshi” urwo kwicwa, cyangwa ngo ubone gereza ubakwizamo. Aha rwose baratsinze kuko kubahana byabereye igihugu ihurizo, bisaba ubushishozi no kwihangana bidakunze kuboneka henshi muri iyi si.

Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bushya bwanze ko habaho kwihorera. Bwahisemo “ubutabera bwunga”, bisobanuye guhana yego, ariko ukagira n’ibyo wirengagiza, ugamije gusubiranya umuryango nyarwanda. Nguko uko abicanyi bashishikarijwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, abacitse ku icumu nabo basabwa gushinyiriza no gutanga imbabazi.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye kubabarira no kubana n’ababagize imfubyi, abapfakazi n’incike. Uretse ko nta n’andi mahitamo bari bafite, ariko bumvise bwangu inama z’ubuyobozi( bwabarokoye), mu yungu zo kubaka igihugu gishya cyiza. Icyo abarokotse basabaga gusa, n’ubu basaba, ni uko amategeko yabarinda, ubuzima bwabo nabwo bukagira igitinyiro.

Perezida Kagame ntahwema kuvuga ko abarokotse ari intwari, kuko basabwe kandi bemera gukora ibitashoborwa na benshi.

Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo basabye imbabazi bya nyirarureshwa, bahabwa ibihano mu by’ukuri bitajyanye n’uburemere bw’ubunyamanswa bakoze. Imbabazi bahawe bazifashe nko kubatinya cyangwa kubingingira kubana n’Abatutsi. Abo bigumaniye ingengabitekerezo yo gutsemba icyitwa Umututsi. Nibo mwumva bica buri munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, bakabatemera amatungo, bakabangiriza imyaka, n’ubundi bugome bwaranze kuva kera abajenosideri.

Imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko magingo aya hejuru ya 70% by’ibyaha urwo rewego rukurikirana, bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside!

Abanyamakuru bakurikiranira hafi ubu bugizi bwa nabi, bagaragaza ko ababukora n’ubundi ari ba bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ( cyangwa ababakomokaho) , bafunzwe igihe gito, bagasohoka muri gereza bumva no kuba barafunzwe ubwabyo hari abarokotse bagomba kubyishyura.

Mu gihe kiri imbere hari abajenosideri bazafungurwa igihiriri, doreko n’abakatiwe imyaka 30 izaba irangiye. Hari impungenge rero ko ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwazarushaho kwiyongera, mu gihe hatafatwa izindi ngamba, zituma abo bajenosideri bahurwa burundu ingeso y’ubwicanyi.

Icyakora, ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango w’irahira rya Perezida na Visi-Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga, bakaba n’abayobozi b’urwego rw’ubutabera bw’uRwanda muri rusange, ryagaruriye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yagize ati: Ubutabera bugomba gufasha kurangiza ikibazo cy’ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse, basangwa mu ngo zabo bakicwa. Ubutabera nibutabikora izindi nzego zizabikora. Mbabwije ukuri, ndabyatuye, mubyumve neza”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bizera bikomeye ubuyobozi, kandi koko indashima niyo yakwirengagiza uburyo Leta ikora uko ishoboye ngo ubuzima bw’abarokotse bube bwiza. Haba mu kubavuza, kubafasha kwiga, kubabonera amacumbi n’ibindi byinshi kandi byiza.

By’umwihariko kandi, abarokotse bafitanye igihango n’inzego z’umutekano. Aha rero ni naho bashingira bizera ko n’ubwo izindi nzego zabigiramo intege nkeya, ingabo zabarokoye, zo n’ubundi zizakomeza kubarindira umutekano, ku kiguzi byasaba cyose.

Nk’iyo hari umugizi wa nabi urasiwe mu cyuho, usanga hari abavuza induru ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe. Iyo hari uwatawe muri yombi kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biradogera ku maradiyo mpuzamahanga. Ni byiza rwose ko habaho ubushishozi kugirango hatagira urenganywa.

Ariko se, iyo hari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe, kuki tutajya twumva za Amnesty International, Human Rights Watch n’izindi “mpirimbanyi” z’uburenganzira bwa muntu zitabaza? Ese hari amaraso arusha ayandi agaciro?

Igihe rero kirageze ko, nk’uko uRwanda rusanzwe ruzwiho kwishakira ibisubizo, n’ikibazo cy’ihohoterwa ry’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kibonerwa umuti ukwiye kandi urambye, uko waba usharira kose, hatitawe ku nduru z’abatatwifuriza igihugu buri wese atewe ishema no kubamo.

Ubundi byakabaye byiza cyane Abanyarwanda tubanye mu bumwe, mu rukundo rwa kivandimwe. Ariko niba hari abakibwira ko uru Rwanda barufiteho uburenganzira kurusha abandi, abo tugomba kurubanamo ku bwo kubaha itegeko.

2024-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ukuri ku rupfu rw’umusirikare waguye mu biro by’iperereza mu Burundi

Ubwanditsi 19 Sep 2016
Museveni yishimiye kuburyo bukomeye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe abaha na envelope

Museveni yishimiye kuburyo bukomeye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe abaha na envelope

Ubwanditsi 03 Sep 2017
Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Igifaransa ntigikwiye guhangana n’izindi ndimi – L.Mushikiwabo

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Kudeta mu Rwanda interahamwe n’ibigarasha birota, ni filime itabona abayikina n’abayireba

Ubwanditsi 04 Sep 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine yakubitiwe mu ngobyi y’abarwayi
HIRYA NO HINO

Bobi Wine yakubitiwe mu ngobyi y’abarwayi

Ubwanditsi 31 Aug 2018
Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi
Mu Mahanga

Dore Byinshi Utamenye kuri Vatican Umugi Ubusanzwe Papa Atuyeho ,Uzuko Aricyo Gihugu kinywebwamo inzoga nyinshi ku isi

Ubwanditsi 30 Sep 2017
Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations
IMIKINO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Ubwanditsi 06 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru