• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu cye, tariki 11/12/2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ntiyagize isoni zo kurega u Rwanda ibintu bitanashoboka, ndetse abasesenguzi bafata nk’ibitakaragasi bigamije kurushaho gushyamiranya ibihugu byombi.

Imbere y’abadepite n’abasenateri, ndetse na camera z’isi yose, Perezida Tshisekedi yavuze ko ngo “u Rwanda rwatangiye gutuza abaturage barwo mu bice Abankongomani bavuyemo kubera intambara.”

Ibi nibyo Tshisekedi yise”plan de dépeuplement et de repeuplement” mu gifaransa, ni ukuvuga umugambi w’u Rwanda wo kwirukana mu byabo abenegihugu ba Kongo, rukahatuza Abanyarwanda!

Iki kinyoma cya Tshisekedi kije mu gihe nyamara imiryango mpuzamahanga, irimo na Loni, yo imaze gusohora ibyegeranyo byinshi byerekana ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni n’igice bari baravuye mu byabo kubera intambara, batahutse, cyane cyane abasubiye mu ngo zabo bakaba ari abo muri Kivu y’Amajyaruguru. Nta muryango n’umwe uravuga ko hari umunyamahanga, by’umwihariko Umunyarwanda, waba yaratujwe mu isambu y’Umukongomani wahunze.

Abasesenguzi bahaye urw’amenyo Tshisekedi, kuko bitumvikana ukuntu Umunyarwanda yasiga igihugu cye gitekanye cyane, akajya mu muriro utazima mu burasirazuba bwa Kongo, mu isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro isaga 260!

Abo basesenguzi barasanga ibi bihuha bigamije kongera ubushyamirane busanzwe hagati y’uRwanda na Kongo, doreko Tshisekedi agaragara nka rusahuriramunduru utifuza ko intambara irangira, kuko ayikoresha mu nyungu ze za politiki.

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 15/12/2024, Tshisekedi agomba guhurira na Perezida Kagame i Luanda muri Angola mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, impungenge ni zose ko ibi bihimbano bishya bishobora gukoma mu nkokora ubushake n’imbaraga birimo gushyirwa mu gushakira amahoro Kongo n’akarere kose muri rusange.

Biragaragarira buri wese ko Tshisekedi ashakisha impamvu yose yadindiza ibiganiro bya Luanda, kugirango atubahiriza ibyo asabwa, birimo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kandi atatinyuka kurwanya abafatanyabikorwa be.

Mu nama ye na Perezida Kagame kandi, nta kabuza ko azasabwa kugirana ibiganiro na M23, mu gihe yarahiye ko atazigera ashyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”.

Ibi binyoma bishya rero bishinja uRwanda kujya gutuza abaturage barwo mu mitungo y’Abakongomani, nta kindi bigamije uretse kugerageza gushyira ibihato muri iyo nzira y’amahoro, we n’abamushyigikiye batahwemye kurwanya.

2024-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Virginia  : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami  Kigeli

Virginia : Byatahuwe ko Boniface Bensinge ataracyumvikana n’Umwami Kigeli

Ubwanditsi 04 Jan 2017
Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Amafoto- Mu mukino ufungura shampiyona ya 2023-2024, Rayon Sports yatsinze Gasogi United 2-1

Ubwanditsi 19 Aug 2023
Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York

Jeannette Kagame yakiriwe na Michelle Obama i New York

Ubwanditsi 20 Sep 2016
Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Ubwanditsi 15 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 
Amakuru

Agnes Nkusi Uwimana yarenze umurongo utukura, igihe kirageze ko abiryozwa 

Ubwanditsi 26 Oct 2022
U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda na RD-Congo basinyanye amasezerano yo gutwara abantu n’ibintu mu kirere hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco
Mu Mahanga

Rwanda Day y’uyu mwaka yahawe umwihariko wo kuganira ku muco

Ubwanditsi 03 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru