• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 14 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko y’igihugu cye, tariki 11/12/2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ntiyagize isoni zo kurega u Rwanda ibintu bitanashoboka, ndetse abasesenguzi bafata nk’ibitakaragasi bigamije kurushaho gushyamiranya ibihugu byombi.

Imbere y’abadepite n’abasenateri, ndetse na camera z’isi yose, Perezida Tshisekedi yavuze ko ngo “u Rwanda rwatangiye gutuza abaturage barwo mu bice Abankongomani bavuyemo kubera intambara.”

Ibi nibyo Tshisekedi yise”plan de dépeuplement et de repeuplement” mu gifaransa, ni ukuvuga umugambi w’u Rwanda wo kwirukana mu byabo abenegihugu ba Kongo, rukahatuza Abanyarwanda!

Iki kinyoma cya Tshisekedi kije mu gihe nyamara imiryango mpuzamahanga, irimo na Loni, yo imaze gusohora ibyegeranyo byinshi byerekana ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni n’igice bari baravuye mu byabo kubera intambara, batahutse, cyane cyane abasubiye mu ngo zabo bakaba ari abo muri Kivu y’Amajyaruguru. Nta muryango n’umwe uravuga ko hari umunyamahanga, by’umwihariko Umunyarwanda, waba yaratujwe mu isambu y’Umukongomani wahunze.

Abasesenguzi bahaye urw’amenyo Tshisekedi, kuko bitumvikana ukuntu Umunyarwanda yasiga igihugu cye gitekanye cyane, akajya mu muriro utazima mu burasirazuba bwa Kongo, mu isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro isaga 260!

Abo basesenguzi barasanga ibi bihuha bigamije kongera ubushyamirane busanzwe hagati y’uRwanda na Kongo, doreko Tshisekedi agaragara nka rusahuriramunduru utifuza ko intambara irangira, kuko ayikoresha mu nyungu ze za politiki.

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 15/12/2024, Tshisekedi agomba guhurira na Perezida Kagame i Luanda muri Angola mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, impungenge ni zose ko ibi bihimbano bishya bishobora gukoma mu nkokora ubushake n’imbaraga birimo gushyirwa mu gushakira amahoro Kongo n’akarere kose muri rusange.

Biragaragarira buri wese ko Tshisekedi ashakisha impamvu yose yadindiza ibiganiro bya Luanda, kugirango atubahiriza ibyo asabwa, birimo gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR, kandi atatinyuka kurwanya abafatanyabikorwa be.

Mu nama ye na Perezida Kagame kandi, nta kabuza ko azasabwa kugirana ibiganiro na M23, mu gihe yarahiye ko atazigera ashyikirana n’abo yita “umutwe w’iterabwoba”.

Ibi binyoma bishya rero bishinja uRwanda kujya gutuza abaturage barwo mu mitungo y’Abakongomani, nta kindi bigamije uretse kugerageza gushyira ibihato muri iyo nzira y’amahoro, we n’abamushyigikiye batahwemye kurwanya.

2024-12-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Agahuru kimbwa kahiye

Agahuru kimbwa kahiye

Ubwanditsi 08 Feb 2018
Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Uganda: Batangiye gusaba Museveni kuzahatanira manda ya 7

Ubwanditsi 04 Dec 2018
Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa AS Kigali by’agateganyo, Mwambali Serge agirwa ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi bayo

Ubwanditsi 20 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda
Mu Mahanga

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Ubwanditsi 22 Feb 2017
Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara
POLITIKI

Ethiopia na Eritrea byashyize umukono ku masezerano ahagarika intambara

Ubwanditsi 10 Jul 2018
Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa
Mu Mahanga

Abapolisi babiri bacunga umutekano mu muhanda bafashwe bakira ruswa

Ubwanditsi 27 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru