• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Rwanda, POLITIKI

1. Amavu n’amavuko ya Ingabire Victoire

Ingabire Victoire yavutse mu 1968, avukira mu yahoze ari Komini Ngororero (ubu ni mu Karere ka Ngororero). Amashuri abanza yayatangiriye mu ishuri ribanza rya Rususa, akomereza mu cyahoze ari Komini Butamwa (ubu ni Umurenge wa Mageragere, mu Karere ka Nyarugenge), aho yimukiye akurikiye nyina, Therese Dusabe, wagiye kuyobora ikigo nderabuzima cya Butamwa kuva mu 1979.

Icyakora, Ingabire ntiyigeze atsinda ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza. Ibi byatumye adakomereza amashuri yisumbuye no muri kaminuza. Nyina, kubera ubuyobozi yari afite, yamusabiye kwiga imyuga mu kigo cy’ababikira b’Abenebikira kiri mu cyahoze ari Komini Gishamvu, Butare. Aho yize ubudozi, ububoshyi n’imyuga ifasha abagore kwibeshaho.

2. Uburyo yagiye yinjira mu mirimo no mu buzima bwo hanze

Mu 1990, Ingabire yabonye akazi mu rwego rw’imisoro n’amahoro (Gasutamo), aho yakoreye muri Kagitumba mbere yo kwimurirwa Gisenyi mu 1992. Icyo gihe, akazi ke karazwi ko yagahawe ku buryo budasanzwe n’umuganga Emmanuel Akingeneye, wari inshuti ya nyina ndetse hari n’abavuga ko babyaranye umwana witwa Uwineza Regine.

Muri 1993, Ingabire yahungiye mu Buholandi aho yashatse kwiga amashuri, ariko abura ibyangombwa bisabwa (impamyabumenyi) maze yiga amasomo y’imenyerezamwuga mu ibaruramari, aho yaje kubona certificat. Ni nayo mpamyabushobozi ya mbere n’iya nyuma azwiho kugeza magingo aya.

3. Umugabo we yambuwe ubwenegihugu bw’u Buholandi

Umugabo wa Ingabire, Lin Muyizere, yambuwe ubwenegihugu n’u Buholandi mu 2014 nyuma yo kugaragara ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. N’ubwo yambuwe ubwenegihugu, akomeje gutera ingabo mu bitugu umugore we mu gukwirakwiza inyigisho z’ihakana rya Jenoside.

4. Yafashije nyina, ‘muganga w’urupfu’, guhunga ubutabera

Therese Dusabe, nyina wa Ingabire, yakoze Jenoside i Butamwa aho yakoreraga nk’umuforomokazi. Yicaga abagore batwite b’Abatutsikazi, agakuramo abana akabica abahanaguye ku rukuta. Ingabire yamufashije guhunga, amuha impapuro z’inzira zatumye agera mu Buholandi. Gacaca yamukatiye burundu mu 2009, ariko aracyidegembya.

5. Se nawe yagize uruhare muri Jenoside

Pascal Gakumba, se wa Ingabire, yari Burugumesitiri wa Komini Kibirira nyuma ya Jenoside. Mu 1996 yagombaga kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko iminsi itatu mbere y’irahira, yarafashwe akekwaho uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi kuva 1990 kugera 1994. Yarekuwe mu 2002, yisubiza ubuzima mu 2004.

6. Yayoboye imitwe y’abajenosideri

Mu 1997, Ingabire yinjiriye RDR, umutwe washinzwe n’abahoze muri Leta yakoze Jenoside n’interahamwe. Yabaye umuyobozi wa RDR ku isi yose guhera mu 2000. Mu 2006, yayoboye FDU-Inkingi, ishyaka ryakomotse kuri RDR, rifite intego yo gukuraho ubutegetsi buriho no kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

7. Yahakanye Jenoside ku mugaragaro

Yagarutse mu Rwanda mu 2010 ashaka kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yabajije impamvu hatibukwa n’Abahutu, ibyo byerekanye imyumvire ye yo kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri. Yasuye n’imva ya Dominique Mbonyumutwa, umwe mu bashinze Parmehutu – ishyaka ryatangije ivangura ryagejeje ku iyicwa ry’Abatutsi.

8. Yarafunzwe arafungurwa abisabiye imbabazi

Mu 2010, Ingabire yatawe muri yombi azira ibikorwa byo guteza umutekano muke, gupfobya Jenoside no gufatanya n’imitwe y’iterabwoba. Yahamijwe ibyaha mu 2012 ahanishwa imyaka 8, nyuma yiyongera igera kuri 15. Nyuma yo kwandikira Perezida Kagame amubabarira, yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu ku wa 15 Nzeri 2018.

9. Yashinze DALFA-Umurinzi nka gisirikari cya FDU-Inkingi

Mu mwaka wakurikiye ifungurwa rye, yashinze ishyaka rya DALFA-Umurinzi ngo ritwikire ibikorwa bya FDU-Inkingi. Nta tandukaniro hagati ya Ingabire wa RDR, wa FDU n’uwa DALFA. Buri gihe ni wa wundi uharanira gusubiza u Rwanda mu mwijima w’amacakubiri. Amategeko y’u Rwanda amubuza gushinga ishyaka kubera amateka y’ubucamanza ye.

10. Akoresha itangazamakuru ryo mu Burengerazuba mu gukwirakwiza ibinyoma

N’ubwo afite amateka y’ibyaha bikomeye, Ingabire akomeje guhabwa urubuga n’ibitangazamakuru mpuzamahanga nka BBC, CNN na Al Jazeera. Abanyamakuru b’Abanyaburayi bamugaragaza nk’ufunzwe azira ibitekerezo, bakirengagiza uruhare rwe mu gupfobya Jenoside. Ibi bitangazamakuru byamugize intwari, nyamara ni umunyabyaha wagiriwe imbabazi.

Urubyiruko rw’u Rwanda rugomba kumenya ukuri ku bantu nka Ingabire Victoire. Nta mahoro, ubumwe cyangwa iterambere biva mu buhemu n’ibinyoma. Kumurwanya si ukumurwanya nk’umuntu, ahubwo ni ukurwanya ingengabitekerezo ye, kuko u Rwanda rwubakiye ku kuri, ubutabera n’ubwiyunge.

2025-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Ubwanditsi 19 Jul 2020
RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

RGB ishobora kuzajya ihana abanyapolitiki bagaragaweho amakosa

Ubwanditsi 06 Mar 2018
Muri Kenya barabyukira mu matora  arimo imibare myinshi

Muri Kenya barabyukira mu matora arimo imibare myinshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu
POLITIKI

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017
BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka
UBUKUNGU

BNR yatanze icyizere ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka 7.2% muri uyu mwaka

Ubwanditsi 26 Jun 2018
Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero
HIRYA NO HINO

Burundi: Habonetse umurambo w’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’umuco wari waburiwe irengero

Ubwanditsi 04 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru