• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Ubwanditsi 24 Jun 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara hagati ya Iran na Israel, ndetse n’umubano uhagaze nabi hagati ya Iran na Amerika, abayobozi bakuru b’ibi bihugu byombi batangaje amagambo akomeye yagaragaje aho bahagaze n’ibyo bateganya gukora mu minsi iri imbere.

Israel: Iran yarenze umurongo utukura

Guverinoma ya Israel yagaragaje ko Iran yarenze umurongo utukura (red line) ubwo yagabaga igitero cya missile kuri Qatar, igamije kwibasira kambi ya gisirikare ya Amerika ya Al-Udeid Air Base.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israel, Israel Katz, yatangaje ko “Iran igomba kumenya ko ibikorwa nk’ibi bigira igisubizo gikomeye byanze bikunze uyu muriro igomba kuwota. Nta gihugu na kimwe gifite uburenganzira bwo kwangiza umutekano w’akarere .”

Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko ziteguye kugaba ibindi bitero bikomeye muri Tehran no mu bindi bice by’inganda z’iran zirimo gukora ubushakashatsi bwa nucléaire.

Amerika: “Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igitero cya Iran mu matware ya Amerika cyari “igisubizo gito cyane” ndetse yashimye ko Iran yabanje kumenyesha Qatar na USA mbere y’uko igitero kiba.

Trump yagize ati:“Iki ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka. Iran nishyire hasi ibitwaro, turebe ko twabaho tudashyamirana.”

Iyi mvugo ya Trump irerekana ko Amerika itifuza gukomeza intambara, ahubwo ishaka gukoresha inzira za dipolomasi mu gusubiza ibintu ku murongo. Ariko kandi, yavuze ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho igihe cyose yatewe.

Kuki iyi ntambara ikomeje guteza impungenge?

  • Iran irashinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro nka Hamas na Hezbollah, bityo bikabangamira Israel.

  • Israel nayo ikomeje kugaba ibitero by’indege ku bikorwa bya Iran muri Syria no muri Lebanon.

  • Qatar yatangiye kugaragaza gucika intege cyane umuntu yakwita kunegekara kuko ivuga ko “amahoro arambye atagerwaho igihe ibihugu bikomeye birimo Amerika na Iran birimo guterana amagambo n’amasasu.”

Ingaruka ku karere n’isi muri rusange

  • Umutekano w’akarere uragenda uhungabana, cyane cyane mu bihugu bya Gulf (Qatar, UAE, Bahrain).

  • Ibiciro bya lisansi byatangiye kuzamuka ku isoko mpuzamahanga kubera impungenge z’ibikorwa by’amavuta byambuka umuyoboro wa Hormuz.

  • Ibihugu bikomeye nka China, Russia n’Uburayi birimo gusaba impande zombi kwihangana no gutangira ibiganiro.

Intambara hagati ya Iran, Israel na Amerika ni ikibazo cyagakwiye gukemuka mu maguru mashya ku rwego mpuzamahanga. Uko ibintu bihagaze ubu, ikosa rito cyangwa ijambo rya gusyugusyu nyirankabare rishobora gutuma habaho intambara rusange y’akarere (regional war), cyangwa se ibihugu bikomeye bikisanga mu ivangura riremereye rya politiki no mu bucuruzi bw’intwaro.

Amerika yo isaba amahoro, Israel isaba kwirwanaho, Iran nayo isaba kubahwa, Ikigaragara ni uko isi irimo kugana mu mage y’itangira ry’intambara yo mu gace ka Middle East

2025-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Padri”Nahimana Warumbiye Imana N’abantu Mbere Yo Kugirira Impuhwe Abanyarwanda, Wahereye Kubo Wabyaye, Ujugunyira Ba Nyina?

Ubwanditsi 10 Sep 2020
Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Abirukanwe muri Tanzania ngo inzara irabatera kwirukankana imbehe mu baturanyi

Ubwanditsi 02 Nov 2016
Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jun 2018
U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

U Rwanda rwabyakiriza yombi Uganda isabye abaturage bayo bakora magendu kurwirinda

Ubwanditsi 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame
POLITIKI

…mba mpahira igihugu n’Abanyarwanda . Ababinenga n’ababivuga uko bidakwiye, batuma nshaka gukora ibibirenze- Perezida Kagame

Ubwanditsi 02 Mar 2016
People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number
ITOHOZA

People are still escaping Nkurunziza regeme in abig number

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umucamanza Theodor Meron arasabwa kwitondera gufungura Ngeze Hassan na bagenzi be

Ubwanditsi 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru