• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Editorial 29 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora y’uzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, Iyi Minisiteri ivuga ko ayo makuru ari ibihuha ko nta shingiro afite.

Ibi kandi byakurikiwe n’itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeza ko amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe.

FERWAFA yatangaje ko amatora y’ubuyobozi ateganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2025 azakomeza uko byari byemejwe, nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Minisiteri ya Siporo yaba yasabye guhagarika ayo matora.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yemeje ko ayo makuru ari ibihuha, yizeza abanyamuryango ko gahunda yose y’amatora izakurikizwa nk’uko byari byateganijwe, ikazabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA.

FERWAFA iti “Iyi nkuru siyo, amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe,”.

Na Minisiteri ya Siporo yanyomoje ayo makuru, itangaza ko amatora atigeze ahagarikwa. Mu butumwa bwayo bwatangajwe, Minisiteri yagize iti: 

“Minisiteri ya Siporo ntiyigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y’ibihuha adakwiriye guhabwa agaciro.”

Mu gihe Komisiyo y’Amatora yashyiraga ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa, Komite yari iyobowe na Hunde Walter wari wiyemeje guhatana ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, ntabwo we yosanze ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

Impamvu nyamukuru yatumye Hunde Walter n’itsinda rye batemererwa kwiyamamaza, ni uko batujuje ibisabwa n’amategeko agenga amatora ya FERWAFA nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje.

Urutonde rw’Abakandida Bemerewe Kwiyamamaza

Perezida (uyoboye urutonde):

• SHEMA NGOGA Fabrice

Abari ku rutonde rwa Perezida:

• Me GASARABWE Claudine – Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari

• MUGISHA Richard – Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki

• NSHUTI Thierry – Komiseri ushinzwe imari

Abakandida ku yindi myanya:

• NIKITA GICANDA Vervelde – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore

• NIYITANGA Désiré – Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA

• KANAMUGIRE Fidèle – Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira

• NDENGEYINGOMA Louise – Komiseri ushinzwe amategeko n’imiyoborere

• Dr. GATSINZI Herbert – Komiseri ushinzwe ubuvuzi.

FERWAFA yatangaje ko abatanyuzwe n’imyanzuro ya Komisiyo y’Amatora ku rutonde rw’agateganyo bemerewe kujurira hagati ya 30 Nyakanga na 4 Kanama 2025, nk’uko bikubiye mu ngengabihe y’amatora.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, RUGERA Jean Claude, risoza ryemeza ko amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe kandi ko uru rutonde rw’abakandida rwemewe.

2025-07-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Ruharwa Laurent Bucyibaruta warimbuye Abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro agiye gushyikirizwa ubutabera mu gihugu cy’ubufaransa

Editorial 03 Jun 2021
Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k’Ubwicanyi bw’Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k’Ukwakira 1990

Editorial 10 Oct 2020
Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Editorial 03 Feb 2018
Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Imyaka 6 muri 7 ya Manda ya Perezida Kagame Paul irirenze, Ibyagezweho ni Byinshi

Editorial 19 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia
Amakuru

U Rwanda U20 rwegukanye igikombe cya Zone 5 muri Handball cyaberabaga muri Ethiopia

Editorial 17 May 2024
Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Umupolisi wa DRC yafatiwe mu Rwanda

Editorial 28 Aug 2017
CNLG  aravuga ko Amerika ari intangarugero  igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside
Mu Mahanga

CNLG aravuga ko Amerika ari intangarugero igakebura u Buholandi bukinangira kohereza abakekwaho Jenoside

Editorial 29 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru