• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora ya FERWAFA y’uzayiyobora mu myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 29 Jul 2025 Amakuru, IMIKINO

Minisiteri ya Siporo yahakanye amakuru y’iseswa ry’amatora y’uzayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, Iyi Minisiteri ivuga ko ayo makuru ari ibihuha ko nta shingiro afite.

Ibi kandi byakurikiwe n’itangazo ry’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryemeza ko amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe.

FERWAFA yatangaje ko amatora y’ubuyobozi ateganyijwe ku itariki ya 30 Kanama 2025 azakomeza uko byari byemejwe, nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko Minisiteri ya Siporo yaba yasabye guhagarika ayo matora.

Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Mbere, FERWAFA yemeje ko ayo makuru ari ibihuha, yizeza abanyamuryango ko gahunda yose y’amatora izakurikizwa nk’uko byari byateganijwe, ikazabera mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA.

FERWAFA iti “Iyi nkuru siyo, amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe,”.

Na Minisiteri ya Siporo yanyomoje ayo makuru, itangaza ko amatora atigeze ahagarikwa. Mu butumwa bwayo bwatangajwe, Minisiteri yagize iti: 

“Minisiteri ya Siporo ntiyigeze ihagarika amatora ya Komite Nyobozi ya FERWAFA. Aya ni amakuru y’ibihuha adakwiriye guhabwa agaciro.”

Mu gihe Komisiyo y’Amatora yashyiraga ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakandida bujuje ibisabwa, Komite yari iyobowe na Hunde Walter wari wiyemeje guhatana ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA, ntabwo we yosanze ku rutonde rw’abemerewe kwiyamamaza.

Impamvu nyamukuru yatumye Hunde Walter n’itsinda rye batemererwa kwiyamamaza, ni uko batujuje ibisabwa n’amategeko agenga amatora ya FERWAFA nk’uko Komisiyo y’Amatora yabitangaje.

Urutonde rw’Abakandida Bemerewe Kwiyamamaza

Perezida (uyoboye urutonde):

• SHEMA NGOGA Fabrice

Abari ku rutonde rwa Perezida:

• Me GASARABWE Claudine – Visi Perezida wa mbere ushinzwe ubutegetsi n’imari

• MUGISHA Richard – Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki

• NSHUTI Thierry – Komiseri ushinzwe imari

Abakandida ku yindi myanya:

• NIKITA GICANDA Vervelde – Komiseri ushinzwe umupira w’abagore

• NIYITANGA Désiré – Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa ya FERWAFA

• KANAMUGIRE Fidèle – Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira

• NDENGEYINGOMA Louise – Komiseri ushinzwe amategeko n’imiyoborere

• Dr. GATSINZI Herbert – Komiseri ushinzwe ubuvuzi.

FERWAFA yatangaje ko abatanyuzwe n’imyanzuro ya Komisiyo y’Amatora ku rutonde rw’agateganyo bemerewe kujurira hagati ya 30 Nyakanga na 4 Kanama 2025, nk’uko bikubiye mu ngengabihe y’amatora.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, RUGERA Jean Claude, risoza ryemeza ko amatora azakomeza nk’uko byari byateganyijwe kandi ko uru rutonde rw’abakandida rwemewe.

2025-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Niyonsenga Dieudonné wa ISHEMA TV, akomeje gukwiza impuha no guharabika inzego z’umutekano.

Ubwanditsi 18 Jun 2021
Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Minisitiri w’Intebe wa Kongo yahawe isomo ry’uko ntawe ushobora kubeshya abantu bose, igihe cyose!

Ubwanditsi 19 Oct 2024
Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Miss Wema Sepetu wahoze akundana na Diamond yapfushije impanga yari atwite

Ubwanditsi 19 Feb 2016
Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Amavubi yahagurukanye i Kigali intego yo gutsindira muri Guinée Conakry

Ubwanditsi 09 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda
Amakuru

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bari muri  gahunda yiswe”u Rwanda rwagutwaye iki?” igamije kuvana urwikekwe hagati y’Abanyekongo n’ Abanyarwanda

Ubwanditsi 19 Mar 2021
Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe
POLITIKI

Mugabe ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Ubwanditsi 06 Mar 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 14 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru