• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

Corneille Nangaa: RDC Irashaka kwagurira Intambara mu karere kose

RUSHYASHYA 11 Mar 2026 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda, POLITIKI

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko igitero cya drones ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye mu mujyi wa Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2026 cyari kigamije kwica abayobozi bakuru baryo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Werurwe, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa yatangaje ko abantu batatu biciwe muri iki gitero, abandi benshi barakomereka.

Nangaa yasobanuye ko iki gitero cy’iterabwoba cyari kigamije kumwica no kwica abandi bayobozi bo muri ihuriro barimo Bertrand Bisimwa na Freddy Kaniki bamwungirije n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi baryo, Gen Maj Sultani Makenga.

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko Joseph Kabila wayoboye RDC kuva mu 2001 na 2019 na we ari ku rutonde rw’abo iki gitero cyari kigambiriye.

AFC/M23 yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kurenga ku masezerano y’agahenge, igahitamo intambara nk’uko isanzwe ibigenza, iri huriro rizafata inshingano, ririnde umutekano w’abatuye mu bice rigenzura.

Leta ya RDC yakajije ibitero bya drones ku birindiro bya AFC/M23 kuva umwaka wa 2026 watangira. Tariki ya 24 Gashyantare, yiciye Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma n’abandi barwanyi barimo abamurindaga.

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa, yatangaje ko buri gushaka kwagurira mu karere kose intambara yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ubu bukangurambaga bwateguje igitero cya vuba cy’ihuriro ry’ingabo za Leta (FARDC, FDLR, Wazalendo, FDNB n’abacanshuro) ku mujyi wa Goma. Ubutumwa busaba abaturage kuva muri uyu mujyi bwakwirakwijwe ku mbuga z’abantu bose bo hafi ya Leta ya Tshisekedi kugira ngo umuryango mpuzamahanga wumve ko abaturage bari gushira i Goma.”

Nangaa yatangaje ko Leta ya RDC ifite umugambi wo kwica abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abanyapolitiki batavuga rumwe na yo kugira ngo ice intege uruhande bitavuga rumwe, ariko ko inashaka “kwenyegereza intambara yagutse mu karere.”

AFC/M23 yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC ikomeje kwenyegeza intambara, abarwanyi bayo bafite inshingano yo kurinda abaturage bashinzwe kandi ko Perezida Félix Tshisekedi azirengera ingaruka izaterwa n’intambara izakurikiraho.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Uwera Jean Maurice, yagaragaje ko igitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryagabye mu mujyi wa Goma gishimangira ko ibyahungabanya umutekano w’igihugu biri hafi.

 

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 11 Werurwe 2026, ingabo za RDC zagabye igitero cya drones mu gace ka Himbi, cyicirwamo abantu batatu barimo Umufaransakazi Karine Buisset wakoreraga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije umuryango, inshuti n’abakoranaga na Buisset, asaba ko itegeko ry’ibikorwa by’ubutabazi ryubahirizwa, umutekano w’abari kwita ku bari mu kaga ukarindwa.

Macron yagize ati “Ndasaba ko hubahirizwa itegeko rigenga ubutabazi, n’umutekano w’abakozi bakora batizigama kugira ngo bakize ubuzima bw’abantu.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko yamaganye akomeje “urugomo rukorwa n’impande zose”, kandi ko imirwano igomba guhagarara kugira ngo imishyikirano ibeho.

Uyu muyobozi yibukije ko kurinda abitanga kugira ngo batabare abari mu kaga bagomba kurindwa ariko, nka Perezida Macron, na we ntiyagaragaje abagabye iki gitero.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko bitumvikana ko abantu batagaragaza aho iki gitero cyaturutse kandi hari amakuru n’iperereza, binazwi ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC rimaze igihe rigaba ibitero byinshi bya drone muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ati “Bishoboka bite ko nta makuru cyangwa iperereza ku haturutse igitero cya drone cyagabwe i Goma mu gitondo cy’uyu munsi, cyishe abantu batatu barimo umuturage wa EU? Ibi bibaye mu gihe amakuru menshi agaragaza ko ibitero bya drones by’ihuriro rya FARDC biri kwiyongera muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.”

Uwera yashimangiye ko iki gitero cyagabwe n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, agaragaza ko kuba cyagabwe hafi y’umupaka w’u Rwanda byerekana ko umutekano warwo ushobora guhungabana.

Yagize ati “Igitero cya drone cyagabwe i Goma uyu munsi gishimangira ikibazo kiri hafi y’umupaka w’u Rwanda. Mu gihe u Rwanda rushyirwaho igitutu ngo rukureho ingamba z’ubwirinzi, RDC n’ihuriro ryayo ririmo FDLR igomba gusenywa hashingiwe ku masezerano y’amahoro ya Washington, riracyakorera mu burasirazuba bwa RDC.”

Ubutumwa bwa Uwera bugaragaza ko u Rwanda rudakwiye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe ibyahungabanya umutekano warwo biri hafi y’umupaka nk’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bitarakurwaho.

2026-03-11
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024
U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Ingingo z’ingenzi z’ urwandiko rwa SEKAMUGA Felicien rusaba guhindura amazina

Ingingo z’ingenzi z’ urwandiko rwa SEKAMUGA Felicien rusaba guhindura amazina

Ubwanditsi 28 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Museveni yahaye RNC rugali  mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Museveni yahaye RNC rugali mu bitangazamakuru bye guharabika u Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2019
Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe
INKURU NYAMUKURU

Alex Kanyankole wayoboraga BRD yirukanywe

Ubwanditsi 07 Dec 2017
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

Ubwanditsi 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru