• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

14% by’Abanyarwanda bavuze ko badahabwa serevise nziza ku butabera mu mwaka wa 2016

Ubwanditsi 25 Jan 2017 Mu Mahanga

Nubwo Leta y’u Rwanda ikora uko ishoboye mu guteza imbere serivisi z’ubutabera, hari bamwe mu banyarwanda bagaragaza ko badashimishwa na serivisi z’ubutabera bahabwa.

Ikigo cy’igihugu gishizwe imiyoborere RGB, cyakoze ubushakashatsi bugaragaza ko abanyarwanda 62.7% aribo banyurwa na serivisi z’ubutabera bahabwa, na 16 % bakazinenga, abandi mu bushakashatsi barifashe ntibashima cyangwa ngo banenge.

Abishimira ubutabera bahabwa mu mwaka wa 2015 bari ku kigero cya 76.7%, bikagaragaza ko hagabanutseho 14% mu mwaka wa 2016.

Ubwo Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), Prof Shyaka Anastase, yamurikiraga raporo Komisiyo y’Imibereho Myiza y’abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage muri Sena, yasobanuye ko abaturage bagaragaje ko serivisi z’ubutabera zitangwa nabi ari izikenerwa byihuta.

Yagize ati “Mu butabera, hari ibintu bikomeye abaturage baba bashaka aribyo bagaragaza ko badahabwa neza nko kwihutisha imanza, kuzirangiza, kumenyeshwa amategeko y’uburenganzira bwa muntu, gufata no gufunga n’ubwunganizi ku banyantege nke.”

Yakomeje avuga ko izo serivisi arizo zagaragajwe ko zikwiriye kongerwamo imbaraga nyinshi kugira ngo abanyarwanda bagerwaho n’ubutabera bishimiye.

Iyo raporo isobanura ko impamvu yo gusubira inyuma kw’abashima izi serivisi guterwa no kuba serivisi z’ubutabera zaracukumbuwe cyane mu mwaka wa 2016 ugereranije n’imyaka yashize, no kuba abaturage bamaze gusobanukirwa n’ubushakashatsi bagatanga amakuru.

Iyi raporo igaragaza ko Intara y’Uburasirazuba ariyo abayituye bashima serivisi z’ubutabera, aho Gatsibo igeza kuri 79.1% naho Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali abashima bakaba 49.1%.

Uturere dutanu tuza imbere mu kwishimira ubutabera ni Gatsibo (79.1%) Rubavu (73.4%), Nyagatare (70.7%), Kamonyi (70%) Ngoma (69.9%), naho dutanu tuza inyuma ni Nyarugenge (49.1%), Gasabo (50.8%), Rutsiro (51.2%) Bugesera (53.3%) na Gicumbi (56.6%).

-5520.jpg

Prof. Shyaka Anastase muri Senat

Serivisi z’ubutabera abaturage basubizaga uko zifashe mu butabera harimo nk’iza noteri, kwihutisha imanza, ubwunganizi mu butabera, ifunga n’ifungurwa k’ukekwaho icyaha, kutabogama kw’inzego z’ubucamanza, ubukanguramabaga ku kumenyekanisha amategeko n’uburenganzira bwa muntu, kumenya inzego zitanga serivise z’ubutabera n’uburyo babona ibibazo by’akarengane, ikimenyane na ruswa.

Safi Emmanuel

2017-01-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo

RUSHYASHYA 11 Sep 2026
IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

IGP Gasana yaganirije abamotari k’umutekano

Ubwanditsi 28 Aug 2016
Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Umusaza Filip Reyntjens, Soma mbike wa Kinani Yambaye Rasoro yiyemeza Gutagatifuza Abajenosideri

Ubwanditsi 21 Aug 2023
Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Imbere y’imbaga y’abakirisitu be, Apotre Gitwaza yarahiye izina ry’Imana ko atahunze igihugu

Ubwanditsi 25 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports
IMIKINO

CAF yahagaritse umutoza n’abakinnyi babiri ba Costa de Sol izakina na Rayon Sports

Ubwanditsi 05 Apr 2018
Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.
Amakuru

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Ubwanditsi 23 May 2021
Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica  Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC
INKURU NYAMUKURU

Uburundi bwatangiye gusibanganya ibimenyetso bwica Imbonerakure zikekwaho kuzatanga ubuhamya muri ICC

Ubwanditsi 01 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru