Benshi mubahanzi nyarwanda bari gukora cyane ngo babashe kwinjira mu marushanwa ya PGGSS isigaje igihe kitageze ku kwezi ngo ibe.
Aha hari tsinda rya TBB
Irushanwa rya Guma Guma ni riwme murituma abahanzi nyarwanda bakora cyane. Ibi bikaba binagaragazwa n’indirimbo zirimo gusohoka ubutitsa z’abahanzi nyarwanda, ingufu barimo gushyiramo mu kuzamamaza ndetse no kwiyegereza abafana babo.
Ibi biragaragarira mu buryo aba bahanzi barimo gushyira hanze indirimbo mu buryo busa n’ubukurikirana, aho uwavuga ko basa n’abari kurushanwa ataba abeshye.
Hano hari umuhanzi Mutara Gaby nawe uri gushaka kujyamo
Ibi kandi bikunze kugaragara mu mpera z’umwaka aho uba ubona buri muhanzi wese ashaka gushyira hanze alubumu, dore ko ari kimwe mubintu bireberwaho iyo hagiye kuba amatora y’abahanzi bitabira iri rushanwa.
Hari Bruce MELODY
Bimwe mubigenderwaho batora abahanzi bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star harimo kuba umuhanzi yarakoze cyane, kuba afite ibihangano byakunzwe cyane kurusha iby’abandi.
Charly na Nina nabo bakunzwe muri kigihe kubera indirimbo indoro
Iyo urebye abahanzi benshi muri iyi minsi, bari gushyira imbaraga mu kumenyekanisha ibihangano byabo cyane, kugira ngo igihe cyo gutora kizagere bari mu mitwe y’abantu.
Nundi mukobwa umenyerewe Oda Paccy
Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, urasanga abahanzi nyarwanda banyuranye bari kurushaho gushyira ingufu mu kwegera abafana babo, bitandukanye n’uburyo bari basanzwe babiyegereza.
hari Christopher
Mu biganiro ku maradiyo anyuranye, bararushaho kwitabira ibiganiro nyamara iyo nta rushanwa ryegereje uba usanga babigenzamo biguru ntege aho rimwe na rimwe banatumirwa ntibitabire ibiganiro.
Active
Babikora mu buryo uwariwe wese atapfa kumenya ko barimo gushaka amajwi nyamara iyo uguhitamo abahanzi baryitabira birangiye za ngufu bakoreshaga mu gihe Guma Guma yari yegereje ukazibura.
Hari umugabo ugira udushya SENDERI
Ntawabura gushyima imbaraga abahanzi nyarwanda bari gukoresha mu gushaka amajwi yabinjiza muri PGGSS ariko umuntu akaba yakibaza impamvu izi mbaraga bazikoresha gusa iyo amarushanwa yegereje.
Ni byizako bahatanira kuryinjiramo dore ko ribafasha kugera kuri byinshi, ariko bari bakwiriye kurenza amaso irr rushanwa rya PGGSS, bagaharanira no kugera ku rwego mpuzamahanga.
M.Fils