• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Zion Temple “Afrika haguruka “: Mugikorwa cy’Ubuhanuzi, Ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda

Editorial 28 Jul 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu mugoroba tariki ya 27 Nyakanga 2016, mu giterane “Afrika haguruka “cyateguwe n’itorero Zion Temple, iki giterane kiri kubera kuri ETO-KICUKIRO habaye igikorwa cy’Ubuhanuzi aho ubutaka bwa Isiraheli bwahujwe n’ubw’u Rwanda murwego rwo guhumanura igihugu cy’u Rwanda cyamenetsemo amaraso menshi muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Muri uyu muhango wari uyobowe n’Intumwa Paul Gitwaza ndetse n’Abashumba baturutse mu bihugu bitandukanye birimo na Isiraheli na Etiopia, bahuje ubutaka butagatifu bwa Isiraheli n’ igitaka cy’u Rwanda cyamenetseho amaraso y’abanyarwanda b’inzirakarengane biciwe mugihugu cyose, ariko cyane cyane kuri Eto Kicukiro aho ingabo z’umuryango w’abibumbye zasize impunzi z’abatutsi mumenyo ya rubamba nyuma bakaza kuhatikirira.

-3442.jpg

Aba bashumba basangiye igaburo ryera nyuma basuka amaraso ya YESU kubutaka bw’u Rwanda n’ubwa Isiraheli ndetse bamanyagura umugati nk’ikimenyetso cy’umubiri wa Kristu wajanjaguwe ku musaraba, babivanga n’ubutaka bwombi.

Hazamuwe kandi ibendera ry’u Rwanda rihuzwa nirya Isiraheri, basengera abakuru b’ibihugu byombi Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

-3429.jpg

Naho ku munsi wa kabiri w’igiterane cy’Afurika Haguruka ni ukuvuga ku wa mbere taliki ya 25/7/2016 mu masaha ya mu gitondo abakozi b’Imana batandukanye bavuze ibintu bikomeye byerekana ko ari igihe cy’Imana cyo guhagurutsa Afurika n’abanyafrika.

Muri abo bakozi b’Imana twavuga nka Pasteur ZERUBBABEL Mengistu waturutse muri Etiyopiya wagize ati: “ iki ni igihe cya Afurika ngo ibibazo byabaye nkaho ari izina ryayo birangire kandi ikiganza cy’Afurika gihora giteze gisabiriza kigiye kuba ikiganza gitanga umugisha”.

-3430.jpg

Pastor Zerubbabel Mengistu waturutse muri Etiyopiya.

Yakomeje agira ati: “ abanyafurika tugomba kurenga kurebera Afurika uko imeze ku ikarita, aho tubona imipaka, amazina y’ibihugu, indimi tuvuga ndetse n’abadukoronije n’ibindi bituma twumva ko tutari umwe ahubwo abanyafurika tugomba kuyirebera mu mu mugambi w’imana kandi tukayumva uko Imana iyivuga”

-3431.jpg

Pastor Dr. James Magara waturutse muri Uganda.

Pastor Dr James MAGARA waturutse muri Uganda yavuze ko gutera Isiraheli umugongo kwa Afurika, aricyo cyatumye nayo idatera imbere kuko gutera Isiraheli umugongo bivuze kuwutera Imana no kwanga kwakira umugisha uturuka mu gukunda ubwoko bwayo. Yagize ati : “ mu myaka mirongo ine ishize Afurika yateye Isiraheli umugongo, yifatanya n’abayirwanya niyo mpamvu imiryango y’imigisha kuri Afurika nayo yifunze mu bukungu, mu mwuka, mu muco n’ibindi” ariko yakomeje agira ati : “ ikini igihe Afurika yongeye guhindukirira Isiraheli, Isiraheli yagarutse muri Afurika itazanwe no kudukoroniza, itazanywe no kudusahura, izanywe no kuduhesha umugisha kuko ari abanyamugisha. Amatorero menshi yatangiye gukora ingendo zo gusura Isiraheli, abanyayisiraheli benshi bari kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza wabo kubera ubutumwa bwiza buri gutwarwayo n’abanyafurika.”

-3432.jpg

Igikorwa cy’ubuhanuzi cyo guhuza Isirayeli na Afrika.

Aha hahise hakorwa igikorwa cy’ubuhanuzi cyo guhuza Isiraheli n’Afurika aho buri umwe waje uhagarariye abandi baturutse mu bihugu bitandukanye by’afurika muri iki giterane bapfukamye hamwe kandi bagafatana urunana n’abayahudi baturutse muri isiraheli bari muri iki giterane bagasengera hamwe kandi bakatura amagambo y’ubuhanuzi yubaka ubumwe bwa Afurika na Isiraheli.

-3433.jpg

Intumwa Dr. Paul Gitwaza

Intumwa Dr Paul Gitwaza ari nawe nyiri iri yerekwa rya AFURIKA HAGURUKA, yavuze ko ku isi yose hari abanyafurika 1,000,000,0000 bafite uruhu rwirabura n’umutima bya Afurika kandi Imana iri gukorera muri iyi mitima no mu bwenge bwabo kugira ngo iyihurize hamwe maze bahagurukire rimwe bubake kandi bahagurutse Afurika . Yagize ati “iki ni gihe ubona ko abanyafurika mu ngeri zose, ku migabane yose baryaryatwa mu mitima no mu bitekerezo bashaka icyakorwa ngo Afurika ihaguruke. Bamwe bashyiraho amazu yo gusengeramo ngo Imana ihagurutse Afurika, abandi tugategura ibiterane bya Afurika Haguruka, abandi bagatangiza za Minisiteri n’amatorero bitangiriye muri Afurika bikagira ubyicaro bikuru muri Afurika.

-3434.jpg

Abayobozi b’amatorero baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ni igihe abayobozi mu bya politike n’amatorero bavuga n’ijwi rirenga ko badakeneye inkunga z’amahanga ahubwo bakeneye ubufatanye nayo, ni igihe ubumenyi mu iyobokamana buhabwa abanyafurika butangiye gushingira ku muco w’abanyafurika, ni igihe cyo guhuza imbaraga tugahagurutsa Afurika.

-3435.jpg

Abanyafrika bakomeje kuyoboza Imana ngo ibabwire icyo gukora.

Intumwa Dr Paul Gitwaza yakomeje avuga ko bidashoboka kubaka Afurika yigenga, iteye imbere, yiyubatse mu nzego zose ukuyemo Imana nk’uko bamwe babitekereza. Yagize ati: “ urugamba rukomeye dusigaranye ni urw’izindi muvoma zishaka guhagurutsa Afurika ariko bagakuramo uruhare rw’Imana, izo muvoma zivuga ko Imana ari iy’abazungu ariko Imana si iy’abazungu ahubwo Imana ni iy’abantu bose kandi umuntu ashobora gucumura akavuga Imana uko itari ariko Imana ni Imana kandi yo Ntijya Icumura.

-3436.jpg

Abantu baritabira ku bwinshi no mu masaha ya mu gitondo.

Niba abazungu baritwaje Imana mu mitima yabo yanduye bagahemukira abanyafurika ntibisobanuye ko abanyafurika twakubaka Afurika dukuyemo Imana, ahubwo bisobanuye ko abanyafurika twatwara Imana mu mitima itunganye maze tugahagurutsa Afurika.

-3437.jpg

Gutabarwa kwe aguteze k’Uwiteka.

Ubumwe bw’abasoviyete bwubakiye ku ihame rya Karl Max ry’iterambere ridashingiye ku Mana, ubu bumwe burakomera ariko buza kugwa nk’igikarito. Abo ku munara w’ibabeli bubatse inzu ndende iratumbagira ariko bakuyemo Imana irariduka ndetse n’indimi zirabusana batatanira hirya no hinonatwe abanyafurika kugirango duhagurutse Afurika dukeneyekubakira ku mahame y’Ijambo ry’Imana.

-3438.jpg

Pastor Zerubbabel Mengistu

Mu masaha ya nimugoroba Pastor ZERUBBABEL Mengistu waturutse muri Etiyopiya yigishije ku maraso ya Abeli na ya Yesu, avuga ko amaraso ya Abeli muri Afurika asobanuye amaraso y’abantu bishwe bazira akarengane cyangwa se bazira amoko yabo, ayo maraso rero buri gihe ahora ataka asaba guhorerwa kandi ibyo bizana impfu no gukomeza kumeneka kw’amaraso muri Afurika, ariko amaraso ya Yesu ahindura abari ababiri kuba umwe, akazana kubabarira, agakuraho amoko twese tukaba umwe tugasigwa amavuta tukagira n’imbaraga zo gukorera Imana. Agakiza kabonerwa mu mbabazi zazanywe n’amaraso ya Yesu niko kazazana ubwiyunge muri Afrika abari ababiri tukaba umwe.

Ku baba mu mahanga n’abatuye kure mushobora kugukurikirana Online ibiri kuba kuri Zion Temple Live : kuri www.authentic-tv.com .

Imana ibahe umugisha

Jean Baptiste Tuyizere

2016-07-28
Editorial

IZINDI NKURU

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

General Makenga yasubiranye urugo rw’ iwabo, Victor Byiringiro wamumenesheje ahungishwa mu ngobyi

Editorial 07 Mar 2024
Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali

Editorial 14 Jul 2016
Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Amnesty International yamaganye ibyo kohereza mu bindi bihugu, abimukira bazaturuka muri Israel

Editorial 01 Apr 2018
Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Gushimangira umubano n’ubufatanye: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Butaliyani yasuye Polisi y’u Rwanda

Editorial 25 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi
SHOWBIZ

HUYE: Abibye Charly na Nina batawe muri yombi

Editorial 14 Nov 2017
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?
Amakuru

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023
“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa
INKURU NYAMUKURU

“Ingabire Victoire ntiyakwemera uruhare rwa nyina muri Jenoside yakorewe Abatutsi na nyiri ubwite aruhakana” Abarokotse Jenoside muri Butamwa

Editorial 22 Jun 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru