• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

DUSENGE ABAGORE BAZAMUKE

Ubwanditsi 29 Jul 2016 POLITIKI

Nyuma yo kumva ibyo Hilary Clinton yavuze mu ijoro ryakeye, ati “Turahuza abantu ntitubatanya, turahumuriza abanyamerika ntitubakura umutima no kubatera ubwoba, turashima abafungiwe urugamba rwiza, nibuka Inkotanyi mpita ndeba mu Rwanda nsengera abagore ngo bazamuke!

Buriya Bill Clinton aganiriye n’umugore we Hilary ati uribuka ko nakujyanye muri “State House” maze kuba Perezida ati ndetse no mu Rwanda? Hilary nawe yamwenyura ati Mugabo wanjye nanjye wambonye? Ati nkugaruye gutura muri “State House” ashobora no kumubwira ati reka nzagusubize kureba u Rwanda,

Urugamba rwa Hilary Clinton mu mateka y’Amerika, iyo wumvise neza ibyo yavuze usanga byaraturutse kuri Nyina wamureze amwibutsa kandi amutoza kutava ku murava, guhora akotana agakora Gikotanyi, akihanganira abantu, akarwana inkundura mubyo akora, agafasha abatishoboye atirata nk’igihe yavuganye n’umukobwa wagenderaga ku kagare k’abamugaye wifuzaga kujya ku ishuli. Ndetse aribuka nyina amubwira ati “Don’t beg out there” ati uramenye ntusabirize wa mwana we!

Hilary ati tuzakorana n’abantu bose kandi ntituzubaka urukuta no guheza abantu ahubwo tuzakorana twese dufashe ababuze amahirwe kuyabona no gutera imbere.
Reka nanjye Malonga nkomeze nsenge nk’umwana w’Umutambyi nsengere Hilary n’abagore bose bazamuke. Umukobwa we nawe, Chelsea ati Mama ntasanzwe ni umugore w’igitangaza nkabaswahili ati “Nani kama Mama” ukundana, udatinya, ukorera urugo byose akabikora bikagenda neza.

Hilary ati nzaba Perezida wa bose, ari abantoye n’abatantoye kandi nzarwanya ibyihebe. Ngaho rero nanjye nsengeye Hilary Clinton atsinde, n’abandi mumfashe tumusengere na ba mama bose.

Mukurangiza reka nshime Serikali ya Kenya yatoye icyemezo ko ibendera rya EAC ndetse n’indirimbo y’Afrika mashariki izajya iririmbwa buri gihe, tuve mu matiku y’amoko, yo kutumvikana, tube bamwe, tuvuge rumwe, dutere imbere.

Reka ndetse mbagezeho iyo ndirimbo:

Wimbo wa Jumuiya ya Afrika Mashariki

1. Ee Mungu twakuomba ulinde
Jumuiya Afrika Mashariki
Tuwezeshe kuishi kwa amani
Tutimize na malipo yetu

2. Uzalendo pia mshikamano
Viwe msingi wa umoja wetu
Natulinde uhuru na amani
Mila zetu na desturi zetu

3. Viwandani na hata mashambani
Tufanye kazi sote kwa makini

Tujitoe kwa hali na mali
Tujenge jumuiya bora
(Ubutaha nzayibashyirira mu Kinyarwanda)
Abagore mutujye imbere. Dutere imbere.
Shukran, Amen, Aleluya.

Prof. Pacifique MALONGA
Umwana w’umutambyi

2016-07-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Nov 2017
Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Ubwanditsi 26 Sep 2017
Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Amagambo ashize ivuga : Perezida Kagame yahuye na Donald Trump

Ubwanditsi 25 Sep 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri
Mu Mahanga

Kigali: Mu migina indaya yatabawe basanga itari mu kuri

Ubwanditsi 06 Jan 2016
“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!
ITOHOZA

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda – twisekere !!!!

Ubwanditsi 14 Feb 2017
Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko Venuste Nshimiyimana wa BBC, Yasabye Habyarimana Gukwiza Interahamwe na CDR mu Rwanda

Ubwanditsi 02 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru