• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

U Rwanda nirwo rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EAPCCO

Editorial 01 Sep 2016 Mu Mahanga

Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, mu izina ry’u Rwanda, yasimbuye ku buyobozi bwa EAPCCO mugenzi we wo muri Kenya, Joseph K. Boinnet.

Umuhango w’ihererekanyabubasha , wari kimwe mu byaranze inama ngarukamwaka rusange ya 18 bita Annual General meeting cyangwa AGM, y’Umuryango w’Abakuru ba za Polisi zo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba(EAPCO), ukaba warayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku italiki ya 31 Kanama.

EAPCCO AGM ya 18 yateraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, yabanjirijwe n’izahateraniye mu 2001 no mu 2011, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti:” Gushyigikira ubufatanye no guhanga udushya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ibyaha bijyanye n’iterambere.”

Kenya akaba ariyo yari ifite ubuyobozi bw’uyu muryango mu muyaka ibiri ishize.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” Tugomba gukomeza gukorera hamwe, twita ku kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho, twubaka ubushobozi buhangana n’ibihungabanya umutekano kandi, dufatire hamwe imyanzuro itanga igisubizo gifatika.”

Yashimangiye ku gukomeza ubufatanye mu kwigisha, mu bikorwa, mu myitozo n’umuvuduko mu gushyiraho ibigo by’icyitegererezo biri mu bikenewe mu guhangana bidasubirwaho n’ibihungabanya umutekano.

Ku rundi ruhande yahamagariye ibihugu bigize umuryango gukomeza ubufatanye n’ubuyobozi bushya, avuga ko kugirango umuryango uzashobore guhangana n’ibyaha ndengamipaka bizaterwa n’uruhare rwa buri gihugu ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izafatwa.

Yavuze kandi ko EAPCCO yakoze akazi gakomeye, kuko yageze kuri 70 ku ijana y’intego yari yihaye.

Uyu muryango washinzwe mu 1998 I Kampala muri Uganda igihe habaga inama yari yahije abakuru ba za Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba, nk’igisubizo cy’akarere mu kwegeranya imbaraga kwa za Polisi mu guhangana n’ibyaha ndengamipaka.

Washinzwe mu 1998 ushingirwa by’umwihariko guteza imbere no guha imbaraga ubufatanye no gufatira hamwe ingamba zo gukemura ibibazo by’ubwoko bwose byambukiranya imipaka n’ibyaha bihurirwaho n’akarere.

Mu ijambo rye ryo gushimira Perezida Paul Kagame n’abanyarwanda, IGP wa Namibiya, Lt. Gen. Sebastian Ndeitunga akaba n’umuyobozi wungirije wa Interpol, yavuze ko ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda n’ubushake bwo gufatanya n’amahanga birangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bikwiye kwereka abayobozi bandi ibikenewe ngo Afurika itekane.

EAPCCO AGM yahuriranye kandi n’umwitozo umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga wiswe “ Exercise Cyber Tracks “ ukaba waribanze ku byaha bikoreshwamo ikoranabuhanga, gukoresha ubushobozi bwa Polisi Mpuzamahanga mu kwigisha gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’abantu.

Mbere y’inama gato, Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock aherekejwe n’abayobozi ba za Polisi zigize EAPCCO, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’ikitegererezo mu karere kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru

Igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyavuye mu nama y’akarere ka Afurika ya Interpol yabereye I Brazaville muri Kongo muri Gashyantare uyu mwaka, aho abayobozi ba za Polisi basabye ko Interpol yakongera ubushobozi muri Afurika iteza imbere imitwe irwanya biriya byaha , kandi basaba amahugurwa rusange.

Muri uru rwego, u Rwanda rwemeye kuzakira umwitozo wabyo no kubakwamo ikigo cyavuzwe haruguru.

-3912.jpg

Iki kigo kizakoramo impuguke mu nzego zitandukanye kandi zivuye mu bihugu bitandukanye, kikazaba gifite za laboratwari n’ubundi bushobozi buhagije mu gutanga ubumenyi.

RNP

2016-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Editorial 17 Feb 2017
Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Dr. Rose Mukankomeje umuyobozi wa REMA yatawe muri yombi

Editorial 21 Mar 2016
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 03 Aug 2019
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Editorial 28 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe
SHOWBIZ

KNC witegura kumurikira Album mu gitaramo yatumiyemo ChakaChaka yashyize hanze indirimbo 3 icyarimwe

Editorial 14 May 2018
Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda
Mu Rwanda

Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo ku Isoko y’u Rwanda

Editorial 02 Aug 2017
Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi
Amakuru

Yoweri K.Museveni arasiga ibye bita imitemeri akajya gupfundikira iby’abandi

Editorial 04 Nov 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru