• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

RDC: Abantu batandatu baguye mu myigaragambyo yo kwamagana Kabila

Editorial 22 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ku Cyumweru, abantu bagera kuri batandatu biciwe mu myigaragarambyo yo kwamagana Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Joseph Kabila, n’aho abandi batari bacye bagakomereka.

Muri iyi myigaragambyo yabereye hirya no hino mu gihugu abaturage basabaga ko Kabila warangije manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu 2016 yarekura ubutegetsi.

Mu gutatanya abigaragambyaga mu Mujyi wa Kinshasa ahari hoherejwe ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, Monusco, polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso.

Umuvugizi wa Monusco yatangaje ko uretse abapfuye hari n’abagera kuri 50 bakomeretse, mu gihe abandi batari bake batawe muri yombi.

Jean-Baptise Sondji, wigeze kuba Minisitiri yabwiye AFP ko yabonye umwana uri mu kigero cy’imyaka 16 yicirwa imbere ya Kiliziya ya Kitambo muri Kinshasa.

Yagize ati “Imodoka ya gisirikare yanyuze imbere ya Kiliziya, batangira kurasa amasasu ya nyayo. Nagerageje kwihisha, umwana w’umukobwa wari iburyo bw’umuryango yararashwe.”

Iyi myigaragambyo yaje ikurikira indi yabaye mu mpera z’umwaka ushize ikagwamo abagera kuri batanu, yamaganwe n’ubuyobozi ndetse ikorwa nta ruhushya rwabanje gutangwa.

Radio Okapi yatangaje ko ibi bitabujije ko nyuma ya misa ya mbere abaturage batuye Kinshasa, Kisangani na Bukavu bigaragambya. Umunyamakuru wayo nawe yayikomerekeyemo.

Iyi myigaragambyo yanashyigikiwe n’abayoboke b’idini rya Islam, aho mbere y’uko iba umuyobozi wabo, Sheikh Ali Mwinyi M’Kuur yasabye ubuyobozi kutabangamira abigaragambya, mu rwego rwo kwirinda ko havuka imvururu.

Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001 asimbuye se Laurent Desiré Kabila, yagombaga kubuvaho ku wa 20 Ukuboza 2016. Amasezerano yabashije kugerwaho nyuma y’umwaka manda ye irangiye ariko ntabone umusimbura yateganyaga ko avaho mu mpera za 2017.

Amatora y’umusimbura yagombaga kuba mu 2016 yagiye yigizwa inyuma ku mpamvu z’uko hari byinshi bijyanye n’imyiteguro bitaranoga, ibintu abatavuga rumwe na leta bahamya ko ari uburyo bwo kugira ngo Kabila agume ku butegetsi. Biteganyijwe ko azaba mu Ukuboza 2018.

2018-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Umunyarwandakazi yiciwe muri Malawi n’ abantu bamuteye ibyuma

Editorial 14 Apr 2018
RDF yasezereye  abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Editorial 07 Jul 2018
Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Burundi: Leta ya Nkurunziza yatangiye gushyiraho amananiza mu biganiro by’amahoro aho yanze gusangira ubutegetsi na opozisiyo

Editorial 04 Dec 2017
Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Editorial 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho
INKURU NYAMUKURU

Igitero cya kabiri  cy’iterabwoba ku modoka ya Volcano muri Uganda, Polisi yicyo gihugu yirengagije ikibazo abagenzi bayibwiye ibyababayeho

Editorial 11 Oct 2019
Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria
Amakuru

Ikipe y’igihugu y’umukino wa Cricket mu Bagabo yatumiwe gukina muri Nigeria

Editorial 04 Oct 2023
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza
POLITIKI

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Editorial 26 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru