• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Barafinda yinjiye mu ruhando rwa cinema nyarwanda

Editorial 23 Jan 2018 Mu Rwanda

Iyo itangazamakuru rikwerekejeho camera n’ imfatamajwi impano ikurimo irigaragaza. Barafinda Sekikubo Fred wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida w’ u Rwanda akamamara bitewe n’ amashengo yakinnye muri filime afata abatekamutwe. Iyo filime ngo nta gihindutse iragera hanze bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Hafi ya buri muntu wese uri mu Rwanda azi cyangwa yumvise umugabo w’ imyaka 48 witwa Barafinda Sekikubo Fred. Uyu mugabo yamenyekanye bwa mbere tariki 12 Kamena 2017 ubwo yageraga kuri Komisiyo y’ amatora agiye gutanga kandidatire ngo aziyamamarize kuyobora u Rwanda, ibintu byarangiye bitamuhiriye.

Nyuma y’ uko iyi nzira itamuhiriye Barafinda yahise atangira kugaragaza mu bikorwa bitandukanye by’ ubuhanzi birimo indirimo na za byenda gusetsa. Kuri iyi nshuro noneho abakunzi be bagiye kumubona muri firime yitwa Barafindafinda aho yakinnye abafata abatekamutwe nk’ uko yabitangaje.

Yagize ati “Abantu bashyira imbere ibintu by’ ubwenge butaribwo bw’uburiganya kandi bakabaye bakoresha ubwenge bwabo bagakoresha ubuhanga n’ ikoranabuhanga abo usanga ngenda mbanyata…. Nzaba ndi umuyobozi ariko ntari umuyobozi ushyira imbere guhana ahubwo uza kwigisha”

Iyi filime izagaragamo umukinnyi wa filime Gasana Jean Pierre wamenyekanye nka RUKANIHENE kubera filime yakinnyemo yitwa iryo zina. Barafindafinda yanditswe na Arsene Nzanywayimana.

Nzanywayimana yatangaje ko impamvu bahisemo Barafinda ngo akine atahura abatekamutwe ari uko babonye ariwe muntu wabishobora kandi ngo babona amaze kwamamara mu Rwanda.

Nkuko yabibwiye itangazamakuru yagize ati “harimo ubucamanza, harimo no kugenza icyaha wabonaga mu by’ ukuri Barafinda ariwe ushobora kubikina. Afitemo ibikorwa byinshi, azaba ari mu bantu bazavumbura umugambi w’ abantu bashaka kurya umutungo w’ abandi…Twamuhisemo kuko urebye ubona amaze kumenyekana”

Mu gihe filime zo mu bihugu byateye imbere imwe ikorwa mu gihe kirenze umwaka iyi filime Barafindafinda yatangiye gukorwa mu Ugushyingo 2017, magingo aya ba nyirayo baravuga ko yarangiye hasigaye kuyimurikira Abanyarwanda nabyo bikaba bizakorwa bitarenze ukwezi gutaha kwa Gashyantare.

Uruganda rwa filime ni kimwe mu bishobora gutuma igihugu kimenyekana ku rwego mpuzamahanga Isi yose ikamenya umuco wacyo. Nzanywayimana wanditse filime Barafindafinda uzanayigaragaramo ari umuyobozi asaba Leta y’ u Rwanda gushyigikira uruganda rwa filime nk’ uko yashyigikira umupira w’ amaguru cyangwa umukino w’ amagare.

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Hari abana b’impfubyi za jenoside yakorewe Abatutsi batarahabwa imitungo y’ababyeyi babo

Editorial 25 Oct 2019
Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Me Ndagijimana yigaramye bagenzi be bashaka kweguza De Gaulle

Editorial 23 Aug 2017
“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Editorial 04 Nov 2022
UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

UMUYOBOZI WA POLISI Y’U RWANDA YASUYE ITSINDA RY’ABAPOLISI B’U RWANDA BARI MU BUTUMWA BW’AMAHORO MURI HAITI

Editorial 08 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Suwede: Haravugwa guteranira inama yo guhungabanya umutekano w’U Rwanda

Editorial 08 Nov 2018
Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi
POLITIKI

Bagaragaza yuko Museveni azatsinda kuri 51 %- Ubushakashatsi

Editorial 21 Jan 2016
Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”
Amakuru

Bayern Munich yiyongereye kuri Arsenal na PSG mu kwamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri gahunda ya “Visit Rwanda”

Editorial 27 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru