• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»P.Kagame arasubira i Paris ?

P.Kagame arasubira i Paris ?

Ubwanditsi 10 May 2018 POLITIKI

Biremezwa n’ikinyamakuru JeuneAfrique ko Perezida Paul Kagame azajya i Paris mu nama yo guteza imbere ikoranabuhanga mu mishinga igitangira izwi nka VivaTech izaba tariki 24 – 26 muri uku kwezi. Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa mu myaka itatu ishize.

Perezida Kagame yakiriwe i Elysee na Nicolas Sarkozy muri Nzeri 2011

Perezida Kagame yakiriwe i Elysee na Nicolas Sarkozy muri Nzeri 2011

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Paris ariko ntaremezwa n’ibiro bye cyangwa se abategura VivaTech, nubwo mu mezi ashize bemeje ko abayobozi b’Ubufaransa bifuza ko u Rwanda ruhagararirwa muri iyi nama.

Ubufaransa n’u Rwanda umubano wabyo uhoramo igitotsi kubera amateka mabi. U Rwanda rushinja Ubufaransa uruhare rutaziguye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubufarasa ntibwigeze bwemera uru ruhare, uretse Perezida Nicolas Sarkozy wemeye ‘amakosa mu gufata imyanzuro’ muri icyo gihe.

Uyu Sarkozy mu ntangiriro z’uku kwezi yaje mu Rwanda anabonana na Perezida Kagame.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Maurice Lévy umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Publicis Groupe, kompanyi ikomeye cyane ku isi mu byo kwamamaza, yatangarije i Quai d’Orsay muri Paris ko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa “ari kuvugana na Perezida Paul Kagame ngo u Rwanda ruzitabire cyane ririya huriro rya VivaTech i Paris.”

Ikinyamakuru JeuneAfrique kuri uyu kabiri kemeje ko Perezida Paul Kagame azitabira iri huriro mpuzamahanga rya VivaTech, ngo bikaba n’ikimenyetso ko hari agashyuhe kari kuza mu mubano w’Ubufaransa n’u Rwanda kuva Emmanuel Macron yatorwa nka Perezida w’Ubufaransa.

Perezida Kagame aheruka i Paris muri Gashyantare 2015 mu nama y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO, ifite ikicaro i Paris). Aho bitari biteganyijwe ko abonana n’abayoboye iki gihugu.

Mbere yabwo Perezida Kagame yagiye i Paris mu 2011 ahura na Diaspora nyarwanda ibayo, nibwo bwa mbere Perezida w’u Rwanda yari ageze mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yanakiriwe muri Elysee na Perezida Sarkozy.

Perezida Paul Kagame na Perezida Macron muri Nzeri i New York

Perezida Paul Kagame na Perezida Macron muri Nzeri i New York

Mu minsi ishize u Rwanda rwavuze ko rutangije iperereza ku bafaransa 20 bashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta y’Ubufaransa ifite inyandiko n’ibimenyetso byerekeranye n’u Rwanda mu gihe cya Jenoside itarashyira hanze kugeza ubu.

Muri Nzeri ishize, iruhande rw’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, Perezida Kagame na Prezida Macron bagiranye ibiganiro byihariye ku mubano w’ibihugu byombi.

Niba Perezida Kagame azajya i Paris mu mpera z’uku kwezi, ntibiramenyekana niba yazongera kuganira na mugenzi we.

VivaTech bivugwa ko azitabira i Paris ni ihuriro rinini rihuza abatangizi mu bushabitsi mu ikoranabuhanga n’abayobozi. Uyu mwaka ngo bazibanda cyane kuri Africa. Kompanyi 300 zo muri Africa nazo zizitabira.

2018-05-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Uko Intumwa yihariye ya Loni, Rachel Kyte abona urwego rw’ingufu mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Inyeshyamba za FDLR zishinjwa gushimutira Abongereza babiri muri Pariki ya Virunga

Ubwanditsi 18 May 2018
Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA

RUSHYASHYA 28 Jun 2026
U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

U Rwanda na Uganda biravuga ko byiteguye gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Luanda

Ubwanditsi 16 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yashimye intambwe imaze guterwa mu mubano wa Afurika n’u Burayi

Ubwanditsi 18 Dec 2018
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga
Amakuru

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ubwanditsi 13 Jun 2024
Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho
INKURU NYAMUKURU

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru