Umukobwa wa Col. Aloys Nsekarije, Akana Alice, wabaye igihe kinini mu Bubiligi yatangaje ko muri iki gihugu hari abanyarwanda bakigendera mu macakubiri y’irondakoko n’irondakarere ndetse ngo hari n’insengero zihariwe buri bwoko.
Ibi yabikomojeho mu kiganiro yari yatumiwemo kuri Televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nyakanga 2018 cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘‘Urugendo rwo kwibohora no gusigasira ibayagezweho’’.
Akana yavuze ko mu bihugu by’amahanga, hari abanyarwanda bacyibona mu ndorerwamo y’amoko ku buryo bashyiraho aho abo bumva ibintu kimwe bazajya bahurira.
Yatanze urugero rw’ibiba mu Bubiligi agira ati ‘‘Habaho ibyiciro byinshi cyane. Habaho insengero z’abahutu, iz’abatutsi, iz’abanyenduga, iz’abakiga n’utubari bagendamo.’’
Yakomeje avuga ko abana b’abanyarwanda bari hanze by’umwihariko mu Bubiligi hari abafite amakuru mabi ku gihugu, bitewe n’uko baba baboshywe n’amateka y’ababyeyi babo bafite ibyo bicyeka bigatuma badasura u Rwanda cyangwa ngo baruvuge neza.
Ati “ [Abo bana] Ntabwo bafite uwo mwanya wo gukurikira iby’u Rwanda, ibyo bakurikira by’u Rwanda ni ibyo bahererwa mu rugo iwabo […] ikintu mbona cyakorwa ni ugufata urubyiruko ruri hano [mu Rwanda] rutari muri politike bakarujyana i Burayi bagakina n’abana bari i Burayi b’abanyarwanda babaganiriza u Rwanda. Ibi bizatuma abana bari hariya babohoka […] mu rugo kwa kanaka barabikumvisha baravuga bati hariya ni mu batutsi hariya ni mu baki […] hari igihe kigera ukumva iby’u Rwanda bitakikureba.”
Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, nawe wari muri iki kiganiro yavuze ababyeyi nk’aba bakibaswe n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko bagendera kuri politiki yaranze u Rwanda mu myaka ya 1959 kugeza 1993; ndetse ko ari ibintu bigwingiza ababakomokaho mu ntekerezo.
Ati “Iyi myaka yose ishize abantu bari kwiyubaka nta musanzu yaduteye kandi nawe ntawo yiteye. Ni ukuvuga ngo aracyaboshywe, umwana wavukira muri uwo muryango byagorana kuvuga ngo yahita amera nk’uwavukiye mu muryango muzima umwereka ibizima. Ni ukuvuga ngo ni umwana wagwingiye mu ntekerezo aho gukura ajya imbere agenda asubira inyuma mu ntekerezo zipfuye z’abakurambere be batekereje batyo.’’
Nk’uko Bamporiki yakomeje abisobanura ngo guhindura umwana wavukiye kandi agakurira mu myumvire y’ababyeyi bakiboshye n’ingengabitekerezo ‘ni ikintu gikomeye cyane dufitemo inshingano yaba itorero cyangwa n’igihugu muri rusange’.
Bamporiki yasabye ababyeyi bari hanze y’u Rwanda bafite impamvu zibabuza kuza mu gihugu cyababyaye, badakwiye kubuza abana babo kukigeramo.
Ati ‘‘Umuntu wumva ibyaha yakoze no gukomereka kwe bitatuma agera mu Rwanda, nahe amahirwe umwana we ahagere, kuko abenshi bazirika abo bana bo baranahabaye, u Rwanda barubayemo imyaka nka 40 baragenda, ariko ntashaka guha umwana we amahirwe yo kurubamo n’umunsi umwe ngo arugire urwe rumukamire nawe azarurage abe.’’
Buri mwaka Leta y’u Rwanda itegura Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, ikitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda bayitabira.
Hari kandi izindi gahunda zirimo nk’Itorero ry’Igihugu rifasha abanyeshuri b’abanyarwanda baba mu mahanga gusogongera ku ndangagaciro n’umuco wa kinyarwanda.
Rwanda Day nayo ni ikindi gikorwa gifasha abari mu mahanga kumenya aho igihugu kigeze mu iterambere, bakanasobanurirwa umusanzu bitezweho ngo gikomeze kwiyubaka.
Shimon
Ariko ariko ariko, Alice wee, ahahahaa, nzaba numva!
ndirwanda
simon wimuseka kuko ibyo avuga nukuri ababyeyi bakwiye gutoza abana ko abanyarwanda ari bamwe niba ikibazo kiri kubayobozi bakaba aribyo bababwira kuko mu rwanda akenshi uyo boye ashaka iturufu ituma aramba kubuyobozi ikaba ethnic kdi nubwo bwoko siko bukira bwose cyeretse abatoneshejwe.rubanda rugufi ruhora mubibazo niko mbibona
NTAMBARA Jean
Mwene Macinya yaravangiwe!
Uziko so yatubujije kwiga sha? Mwe amashuri barayabaha muyatera inyoni, none ngo uje guteta aha utubwira ubusa….. Mbese wowe na musaza wawe Mitsindo ko babohereje i buraya kwiga bikabananirs, muragira ngo HE abamarire iki kandi muri inanga?
HE yaragowe gutegeka abantu bameze nkawe….