• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Tour du Rwanda yasigiye u Rwanda akayabo nyuma yo kwinjiza nibura miliyoni 32 Frw ku ijoro

Ubwanditsi 05 Mar 2019 UBUKUNGU

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda, ryasojwe kuri iki Cyumweru ryegukanywe n’Umunya-Érythrée Merhawi Kudus Ghebremedhin ukinira Astana Pro Team yo muri Kazakhstan, wakoresheje amasaha 24:12’37’’.

Iri siganwa ryatangiye ku wa 24 Gashyantare, risozwa ku wa 3 Werurwe 2019 ryanyuze mu mijyi itandukanye yo mu ntara zose z’u Rwanda, mu minsi umunani.

Inyungu u Rwanda rukura muri iri siganwa zirimo ibihembo bitwarwa n’’abarukomokamo n’abanyamahanga basura ibyiza birutatse, ndetse abakorera aho rinyura ribinjiriza amafaranga haba mu macumbi n’izindi serivisi.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Bayingana Aimable, yabwiye itangazamakuru ko Tour du Rwanda 2019 ifite umusanzu ufatika ku bukungu bw’igihugu.

Yagize ati “Icyo twakurikiranye ni uko umujyi wakiriye Tour du Rwanda winjiza hagati ya miliyoni 32 na 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ayo mafaranga ntarimo ibihembo n’andi mafaranga ajya mu mitegurire.’’

Yavuze ko ari inyigo igomba gukorwa neza ariko “Ikizwi ni uko Tour du Rwanda yinjiza ibintu byinshi cyane kuko n’abaturage birirwa ku mihanda bareba isiganwa bahavana icyaka bakanywa inzoga na Fanta, bigatuma sosiyete zibikora na zo zinjiza.’’

Tour du Rwanda 2019 yanyuze mu mijyi itandukanye irimo uwa Huye, Rubavu, Karongi, Musanze, Nyamata na Kigali aho yatangiriye ikanahasorezwa.

Habarurwa abantu bari hagati ya 700 na 750 bararaga mu mujyi Tour du Rwanda yatangiriragamo agace cyangwa kakahasorezwa. Imibare y’ibanze igaragaza ko nibura ubariye kuri miliyoni 32 Frw, Tour du Rwanda 2019 yinjije miliyoni 224 000 000 Frw.

Aya mafaranga ntarimo ayo ibigo bitandukanye bitera inkunga Tour du Rwanda biha Abanyarwanda batandukanye biha akazi mu gihe cy’isiganwa.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, warebye agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2019 kasorejwe i Musanze kavuye i Karongi; kegukanywe na Biniam Girmay w’Ikipe y’Igihugu ya Érythrée, yavuze ko iri siganwa ryongerera agaciro ubukerarugendo bw’u Rwanda.

Yagize ati “Aka gace kasorejwe i Musanze gatuma isura y’Umujyi wacu wa Musanze n’Intara y’Amajyaruguru igaragara ku Isi yose. Ikindi tureba ni ubukungu n’iterambere kuko abantu bose baharara, basiga amafaranga mu baturage. Imibare ya Ferwacy igaragaza ko hinjira arenga miliyoni 32 Frw, ayo ni amafaranga atari make mu banyamahoteli, utubari, aho kwidagadurira n’ahandi.’’

“Ni ibintu byo kwishimira cyane. Tuba twiteguye neza ngo umutekano ukomeze kuba nta makemwa ndetse na hoteli zakire neza abantu ngo nibaza bazatware isura nziza ku buryo bamwe bazagaruka baje kuhatemberera.’’

U Rwanda rufite gahunda yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo. Guverinoma yiyemeje gukora ibishoboka ngo mu 2024 inyungu u Rwanda ruvana mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 zivuye ku kuri miliyoni $440 yinjiye mu 2017.

Src : IGIHE

2019-03-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Perezida Kagame yashimye agaciro Afurika yahawe mu nama y’ibihugu bikize ku isi

Ubwanditsi 27 Aug 2019
BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026
Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku kigero cya 8.6% mu 2018

Ubwanditsi 18 Mar 2019
IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

IMF yatanze ihumure ku myenda u Rwanda rumaze gufata

Ubwanditsi 19 Feb 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 19 Jul 2021
Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017
UBUKUNGU

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Ubwanditsi 27 Jul 2018
Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha
Mu Rwanda

Hatangiye igenzura ku mpunzi z’Abanye-Congo zifuza gutaha

Ubwanditsi 11 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru