• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Ubwanditsi 13 Feb 2020 UBUKERARUGENDO

U Rwanda rubinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’ibindi bitanga serivisi z’ubukerarugendo ruhagarariwe mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo rizwi nka International Mediterranean Tourism Market (IMTM 2020) riri kubera mu Mujyi wa Tel Aviv muri Israel.

IMTM ni imurikagurisha ryagutse, rimeze nk’igikorwa gihuza abashoramari bakomeye mu by’ubukerarugendo mu bihugu byo mu Burasirazuba bw’Inyanja ya Méditerranée. Ryatangiye kuri uyu wa 11 Gashyantare mu gihe rizasozwa ku wa 12 Gashyantare 2020.

U Rwanda ruhagarariwe na RDB n’ibigo bitanu birimo Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, Palast Tours &Travel, Albertine Tours, Beautiful Rwanda na Rwanda Eco Company.

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana.

Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 13, abahagarariye ibigo byo mu Rwanda bazaganira n’abikorera n’abandika inkuru z’ubukerarugendo baba muri Israël.

Abanya-Israel bakora ingendo nibura 4,000,000 buri mwaka. Ishoramari n’inyungu ishingiye ku bukerarugendo hagati ya Israel n’u Rwanda yavuye kuri 3.6% mu 2015 igera kuri 25.9% mu 2019.

Ni imibare yitezweho kuzamuka cyane ko kuva ku wa 25 Kamena 2019 indege ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere, RwandAir, yageze i Tel Aviv muri Israel.

RwandAir yavuze ko izi ngendo nshya zerekeza muri Israel zizongera imbaraga mu mubano mwiza n’ubuhahirane bisanzwe biri hagati y’u Rwanda na Israel cyane mu rwego rw’ubucuruzi.

U Rwanda rwishimiwe cyane binyuze ku hanyu hamurikiwe ibicuruzwa na serivisi zarwo by’umwihariko ikawa iva mu rw’imisozi 1000 yishimiwe cyane. Nirwo rwo gihugu cyonyine cyaserukanye ababyinnyi (Itorero Urukerereza) muri iri murikagurisha byanatumye abantu bagana aho ryamurikiye ibikorwa byarwo, barizihirwa.

IMTM iri mu bikorwa bihuza abantu benshi muri Israel kuko mu mwaka wa 2019 yasuwe n’abasaga 26800. Iri murikagurisha rimaze imyaka 26 riba buri mwaka, ryitabirwa n’ibihugu birenze 57; riberamo ibiganiro mbwirwaruhame bitandukanye bigera kuri 40, abaminisitiri b’ubukerarugendo 14 bamaze kuryitabira.

Umwaka ushize abamuritse ibikorwa by’ubukerarugendo bari bafite stands 265, amahoteli 57, abatanga serivisi z’ubukerarugendo 126, abayobora n’abafasha mu ngendo 29, ibigo by’abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere 19, abatwara abantu n’ibintu mu nzira y’ubutaka 18.

Ibikorwa by’imurikagurisha rimenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bindi bikomeye birimo amasezerano rwasinye na Arsenal FC yo mu Bwongereza, Paris St Germain yo mu Bufaransa na Film mbarankuru ya Rwanda: The Royal Tour.

RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, intego ya Guverinoma ni uko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo izagera kuri miliyoni $800.

Abitabiriye iri murikagurisha basogongeye ikawa y’u Rwanda

Kageruka Ariella yakira umwe mu bifuza gukorana n’u Rwanda mu bukerarugendo

Kambogo Ildephonse wa RDB aganira na Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana

RwandAir yamuritse ibikorwa byayo byo gukora ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu nzira y’ikirere

Uko haba hameze iyo bafungura imurikagurisha IMTM muri Israel

Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo ribera muri Israel ryitabirwa n’abantu batandukanye

Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, ari kumwe na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo basuye stand y’u Rwanda

Rutagarama Aimable uyobora Ishami ry’Ubukerarugendo muri PSF n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, hamwe n’abahagarariye ibihugu byabo basuye stand y’u Rwanda

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, Kageruka Ariella, yakira abashaka amakuru ku bukerarugendo mu Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana na Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Israel basura stand y’u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Joseph Rutabana aganira n’umwe mu ba dipolomate baje gusura stand y’u Rwanda

Abanyamakuru baba bitabiriye ari benshi IMTM muri Israel

IMTM iri mu bikorwa bihuza abantu benshi muri Israel kuko mu mwaka wa 2019 yasuwe n’abasaga 26800

Itorero Urukerereza ryasusurikije abasuye stand y’u Rwanda

Src : IGIHE

2020-02-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Rwandair yari isanganywe gahunda yo kwigarurira isoko rya Afurika yasubijwe

Ubwanditsi 29 Jan 2018
Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ubwanditsi 29 May 2018
Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Air Djibouti igiye gutangiza ingendo i Kigali

Ubwanditsi 10 May 2018
Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 17 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga
HIRYA NO HINO

Ifoto ya Diamond na ShaddyBoo yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n’Uko Umusozo w’Urugamba wagenze
Amakuru

Uko Nyakubahwa Perezida Kagame Paul Yagobotse Urugamba rwo Kubohora Igihugu no Guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, Uburyo Yasezeye Amasomo n’Uko Umusozo w’Urugamba wagenze

Ubwanditsi 02 Oct 2020
Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD
Mu Mahanga

Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Ubwanditsi 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru