• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Perezida Kagame yatangije umushinga, umuherwe Buffet yashoyemo miliyoni 30 z’amadolari

Editorial 11 Mar 2020 UBUKUNGU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umushinga wo kuhira ibihingwa ku butaka bwagutse, watangijwe n’Umuherwe Howard Buffet, mu Murenge wa Nasho, mu Karere ka Kirehe.

Yatangije uwo mushinga kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Werurwe 2020 mu gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kuzenguruka ibice bitandukanye bikorerwaho ubuhinzi n’abanyamuryango ba koperative yo kuhira mu Murenge wa Nasho.

Umuherwe Howard Buffet yavuze ko ubwo yaganirizaga abaturage bo muri aka gace ku mushinga ushobora kubafasha kubona amazi ahoraho yo kuhira ibihingwa byabo, bumvaga bidashoboka.

Ati “Nkigera hano nabwiye abahinzi ko ngiye kubazanira imvura izajya igwa igihe cyose bashakiye, barandeba bumva ko bidashoboka, kubera amapfa bari bamaranye igihe.”

Perezida Kagame yashimye uwo mushinga n’abawutekereje kuko witezweho guteza imbere abaturage nyuma y’igihe bibasirwa n’amapfa.

Yashimiye Howard Buffet ku mubano n’ubufatanye bwiza afitanye n’u Rwanda by’umwihariko mu bijyanye n’ishoramari mu buhinzi.

Yagize ati “Abanyarwanda ntibiteguye gutakaza aya mahirwe mu gihe yagaragaje impinduka zikomeye mu mibereho yabo; uyu mushinga werekana byinshi bishoboka mu rugendo rwo guhindura mibereho y’Abanyarwanda.”

Kuva mu 2015 nibwo Umuherwe Howard G. Buffet yatangije umushinga wo kuhirira imiryango 2100 yo mu Karere ka Kirehe mu Mirenge ya Nasho na Mpanga. Ni umushinga umaze guhindura ubuzima bw’abaturage bayituyemo aho bavuye ku buhinzi buciriritse bagatangira guhinga mu buryo bwa kijyambere bunabinjiriza amafaranga aho bavuye kuri toni imwe bezaga kuri hegitari bagera kuri toni 5.5 nubwo hari n’abageze kuri toni icyenda.

Umuherwe Buffet yahashoye miliyoni 30 z’amadolari yiyemeza gufasha abaturage bahatuye kubuhirira imyaka i musozi, yafashe imiryango 143 yari ituye mu butaka bugenewe guhingwaho ayubakira umudugudu w’icyitegererezo, hegitari 1400 zari ziteganyijwe guhingwaho izigera ku 1100 ziratunganywa zitangira guhingwaho n’abaturage mu 2017.

2020-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Inyungu ihishe mu kwiha serivisi za Banki ya Kigali utavuye aho uri

Editorial 05 Oct 2018
“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

“Ubukungu Afurika yifuza burasaba ibikorwaremezo by’umurongo mugari wa internet wagerwaho na buri wese mu bushobozi bwe “– Perezida Kagame

Editorial 07 May 2018
Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Kagame na Shinzo Abe bakurikiranye isinywa ry’amasezerano ya miliyoni $29 azashorwa ku ruganda rwa Nzove

Editorial 09 Jan 2019
Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi  w’Umugande mu ndege yayo
ITOHOZA

RwandAir yasobanuye Impamvu yasohoye Umugenzi w’Umugande mu ndege yayo

Editorial 29 Jun 2017
Didier Drogba agiye kuza i Kigali
Mu Rwanda

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018
Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura
INKURU NYAMUKURU

Ibitaravuzwe kuri Jenerali Tumukunde, inkomoko y’urwango na Kale Kayuhura

Editorial 09 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru