• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU» Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

 Menya umwirondoro wa Claude Gatebuke, umutekamutwe ushakisha amaronko mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Apr 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Nyuma yuko Guverinoma y’Abatabazi yashyize mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi itsinzwe ku mugararagaro igahungira mu bihugu duturanye, bari bizeyeko bazagura nyuma y’igihe gito kuko kuribo FPR Inkotanyi bitaga Inyenzi ntiyagombaga gutegeka igihugu amezi atatu. Bishe Miliyoni irenga y’Abatutsi, bambukana miliyoni zisaga eshatu hanze y’igihugu, basahura banki zose,batwara umutungo wose w’igihugu nuko barambuka  ngo FPR ntizategeka amabuye.

Mukugera hanze y’igihugu, icyo babanje gukora ni uguhakana icyaha cya Jenoside bari bamaze gukora, bakabishyira kuri FPR byose. Nibwo bamwe babashije kugera mu bihugu byo hanze biyita abarokotse Jenoside mu mpamvu zitandukanye, harimo gukomeza gahunda yo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, gushinjura ababyeyi babo, ndetse no gukomeza umurage w’ingengabitekerezo ya Jenoside barazwe n’ababyeyi babo.

Bamwe muri bo turavuga uyu munsi Claude Gatebuke na mushiki we Alice Gatebuke. Nubwo bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi ntibateze guhakana ko ari abana ba Gatsinzi Gatebuke, umuhutu wo ku Gisenyi muri Kayove, intagondwa iri muri bamwe baririmbaga ko u Rwanda n’ibirimo byose ni iby’abahutu. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke ubyara Claude na Alice Gatebuke, cyangwa se abakoranye nawe mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya ubutagondwa bwe bwo kutihanganira ko Abatutsi nabo ari abanti nk’abandi. Nta nubwo abakozi bagenzi be b’Abatutsi bashoboraga kwicarana nawe aho bafatiraga amafunguro mukazi.

Nyuma rero abana be nibo bagiye bazenguruka mu mashuri hirya no hino muri Amerika bakavuga ko barokotse Jenoside. Kubera ikimwaro n’ipfunwe ntibanavuga Jenoside barokotse, bavuga Jenoside yo mu kirere, bigaherekezwa n’ubuhamya butagira aho bushingiye bakuye mu kirere.

Iyo Gatebuke Claude yagiye guteka imitwe ngo aratanga ubuhamya, avuga ko bavuye I Kigali mu modoka bakajya I Gisenyi (iwabo ku ivuko), aho Jenoside yakozwe mu gihe kitarenze iminsi itanu noneho mu nzira ngo bakamubwira ngo niyicukurire. Nuko agera ku Gisenyi. Abazi u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bazi neza ko hagati ya Mata na Nyakanga, nta metero 500 zashobokaga kuboneka nta bariyeri n’imwe y’interahamwe ihari, ubwo rero Gatebuke uko yidegembyaga mu modoka kuva Kigali kugera Gisenyi nuko atari mubo Interahamwe zashakaga. Ikindi Gatebuke avugako Kigali mu gihe cya Jenoside, byari byoroshye kubona Grenade kurusha icupa rya Fanta, ko byari nka Mogadishio, umurwa mukuru wa Somalia muri 1993.

Ibi Gatebuke abivuga kugirango yigarurire imitima y’abazungu b’abanyamerika bacyibuka amateka mabi muri Somalia kubera ingabo zabo zahaguye mu mwaka wa 1993. Abatutsi mu gihe cya Jenoside birwanyeho bakoresha amabuye, bagatinza ababisha kubica amasaha make, iyo bishoboka kugura Grenade ntabwo Interahamwe ziba zarabarundarundiye mu Kiliziya no mu mashuri ngo zihabicire. Ibi Gatebuke aba ashaka kugaragaza ko byari intambara hagati y’amako ubundi ibisigaye byose akabigereka kuri FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside nk’abandi bahutu b’intagondwa bose.

Ntabwo Claude Gatebuke umugambi we akura ku murage w’ingengabitekerezo ya Jenoside yarazwe na Se urangirira mu gutanga ubuhamya bugoramye gusa, yanashinze ishyirahamwe ryitwa  AGLAN ( African Great Lakes Action Network) yise ko rigamije guharanira uburenganzira bwa muntu nyamara rigamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse. Gutagatifuza Interahamwe no gusiga icyasha FPR Inkotanyi.

Gatebuke yemeza ko u Rwanda rwari Paradizo mbere ya 1990, yirengagije ko hari politiki yahezaga binyuze mubyitwaga iringaniza n’ikandamiza. Ariko kuba Gatebuke yaravukiye mu Bushiru, umurwa mukuru wa MRND, kuri we yumva ko byose byari Paradizo, igihugu ari icyabo, igisirikari ari icyabo, imyanya yose y’ubuyobozi ari iyabo.

Ubu Gatebuke yirirwa agendana na Judi Rever, wahariye ubuzima bwe guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yiyegereza abana b’interahamwe bahuriye muri Jambo asbl akaba kandi akorana byahafi nundi witwa Denise Zaneza nawe uhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inyandiko za Gatebuke ku mbuga nkoranyambaga, ndetse nabo bagenda bose bigaragaza imitekerereze ye ishingiye ku guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gutagatifuza Interahamwe na Ex FAR bateguye umugambi wa Jenoside. Nicyo agamije ntakindi.

 

2020-04-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Breaking news: Dr Musafiri Papias Malimba na Jean Philbert Nsengimana ntibakibarizwa muri Guverinoma

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Tumenye umuhanurabinyoma UWIZEYIMANA Shadrack, umutekamutwe wakiranywe yombi mu mutwe w’iterabwoba, RNC

Ubwanditsi 09 Feb 2021
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Mar 2020
Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Nyuma y’amagambo y’urwango yavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, abarenga 30 bafunzwe bazira kuvuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 15 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…
HIRYA NO HINO

Ikanzu ya Meghan yaguzwe miliyoni zirenga 230! Indabo zo mu Rwanda ku gatimba ke…

Ubwanditsi 20 May 2018
Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira
Mu Rwanda

Icyizere cy’uko Perezida wa Nigeria atakiguye ku butegetsi gitangiye gushira

Ubwanditsi 01 May 2017
RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa
Mu Rwanda

RDF igiye kwinjiza amaraso mashya, menya ibisabwa

Ubwanditsi 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru