• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ukuri ku ruhare rwa Perezida Mitterand n’akazu ke muri Jenoside byashyizwe hanze na Komisiyo Duclert

Ubwanditsi 27 Mar 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Ku gicamunsi cy’umunsi w’ejo, nibwo Komisiyo Duclert yashyikirije Perezida Emmanuel Macron, raporo yayo y’amapaji 1222 yamuritswe nyuma y’imyaka ibiri. Iri itsinda ry’abanyamateka 13 ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo ricukumbure ibikubiye mu nyandiko zitashyizwe ahagaragara, zigaragaza amateka y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 1990 na 1994 rikaba ryari riyobowe na  Prof Vincent Duclert ari nawe witiriwe iyo Komisiyo.

Iyi komisiyo yagaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida Mitterand wari inshuti na Perezida Habyarimana yirengangije nkana ibyaberaga mu Rwanda byateguraga Jenoside. Aha bavuze nko kutagira icyo bakora ku mashyaka yashyiraga imbere inyungu z’ubwoko bw’abahutu harimo MRND na CDR. Ibi byabaye kuko Perezida Miterrand yabangamiraga raporo zavugaga ukuri kubibera I Kigali.

Munyandiko nyinshi zacukumbuwe usanga FPR Inkotanyi yaritirirwaga “Abatutsi b’abagande” bigaragaza uburyo inzego z’Ubufaransa zareberaga icyo kibazo mu ndorerwamo y’ubwoko. Gufasha ingabo za Habyarimana ku rugamba byumvikanaga mu rwego rwo gutabara u Rwanda rwari rwatewe nabaturutse mu kindi gihugu, bashaka gusobanura ibikorwa byo guha intwaro nyinshi cyane Perezida Habyarimana ndetse n’ingabo z’Abafaransa zatozaga iza Habyarimana.

Iyi Komisiyo kandi yasanze Ubufaransa butarigeze narimwe butekereza ku kibazo cy’impunzi z’Abatutsi zahunze muri 1959. Ikindi Ubufaransa bwafataga ubufasha buhabwa Habyarimana nko gutabara igihugu cyo muri Francophonie.

Mu bindi iri tsinda ry’abanyamateka ryabonye, ni uko Ubufaransa bwifatanyije mu gihe kirekire na Leta yari ishyigikiye ubwicanyi bushingiye ku moko. Bwirengangije nkana cyangwa se bwafunze amaso mu gihe abayobozi bateguraga bakanakora Jenoside.

Bwashyigikiye ishusho igaragaza ko inshuti zabwo ari abahutu naho abanzi ari abatutsi nkuko byari byateguwe na Perezida Habyarimana n’akazu ke.

Zimwe mu mbogamizi iyi Komisiyo yahuye nazo, harimo kuba batarabashije kubona zimwe mu nyandiko kuko hari izabuze zitigeze zigera ku kigo gishinzwe ishyinguranyandiko, ndetse kubera igihe gito ntabwo yigeze ibona umwanya wo kureba izindi raporo zakozwe ku nyandiko zishyinguye kandi yumvaga byari ngombwa.

Iyi Komisiyo kandi yatanze imyanzuro yatuma yashyiraho ingamba zatuma hatongera kuba Jenoside ukundi ndetse no gushyiraho ibikorwa byafasha mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leta y’u Rwanda ibinyujije kurubuga rwa Twitter yavuzeko yakiriye neza ibyatangajwe na Komisiyo Duclert ndetse ko hari indi Komisiyo yashyizweho muri 2017 mu gucukumura uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside ikaba izatangaza ibyavuyemo mu minsi ya vuba, bityo amakuru yo muri Komisiyo zombi azuzuzanya.

2021-03-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Abasore batanu bafunzwe na Polisi kubera icyaha cy’ubwambuzi bushukana

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Amarembera y’abicanyi  ba FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa- FLN n’ababashyigikiye

Ubwanditsi 19 Sep 2019
Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Rayon Sports yahuye n’ihungabana mu buyobozi, izakoresha agera kuri Miliyari 2 mu mwaka utaha w’imikino

Ubwanditsi 08 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup
IMIKINO

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Ubwanditsi 19 Apr 2018
Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera
UBUKUNGU

Qatar yegukanye 60% mu mushinga wa miliyari $1.3 wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera

Ubwanditsi 10 Dec 2019
Tanzania yakuye isomo ku Rwanda
Mu Rwanda

Tanzania yakuye isomo ku Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru