• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Hakomeje gukorwa ubukangurambaga bufasha ababaswe n’ibiyobyabwenge n’Uburara kubivamo burundu

Ubwanditsi 18 Dec 2021 Amakuru, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Umuryango utegamiye kuri leta urwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ukanafasha ababaswe na byo, Purpose Rwanda, watangije ubukangurambaga bw’imyaka itanu buzafasha abagera ku bihumbi 30 kubireka.

Umuyobozi wa NRS, Mufulukye Fred yavuze ko bagiye gufatanya na Purpose Rwanda mu kugabanya ikoreshwa ry’ibiyobwabwenge n’ingaruka bitera

Ubu bukangurambaga bwamuritswe kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021, buzatangirana na 2022 kugeza mu 2027, aho bufite intego yo gufasha abantu 30.000 babaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga, abakora ubuzererezi cyangwa uburaya kubivamo burundu bagasubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Purpose Rwanda, Agaba Bruno, yavuze ko bateganya ko byibura buri mwaka bazajya bafasha abantu 5000, kuko byagaragaye ko benshi mu babaswe n’ibiyobyabwenge bagerageza kwiyahura abandi bagakora ibikorwa bigira ingaruka ku bandi birimo ubujura, ubwicanyi, gufata ku ngufu, urugomo n’ibindi.

Pastor Theogene Niyonshuti nawe ni umwe mubafashamyumvire ati”Gukira ibiyobyabwenge ni Urugendo”

Yakomeje agira ati “Ku bw’ibyo Purpose Rwanda iri hano kugira ngo yubake u Rwanda rufite intego rutarangwamo ibiyobyabwenge.”

Agaba yavuze ko buri cyumweru Purpose Rwanda yakira byibura abantu 25 babaswe n’ibiyobwabwenge, uburaya ndetse n’inzoga ku buryo babona ko hakenewe ubufatanye bw’abaturage, imiryango, inzego za leta, abikorera ndetse n’imiryango itegamiye kuri leta kugira iki kibazo kirandurwe burundu.

Umwe mu bagore baretse uburaya wafashijwe na Purpose Rwanda yavuze ko mbere akibukora yari yariyanze, yiyahuza ibiyobyabwenge buri munsi kugeza ubwo yagerageje no kwiyahura inshuro ebyiri ntibyamuhira.

Yakomeje avuga ko yahuye na Purpose Rwanda baramufasha hamwe n’abandi bari bahuje umwuga bahana ubuhamya na we asohora agahinda kose yari afite mu mutima, abona abantu bamwereka urukundo areka uburaya n’ibiyobyabwenge.

Ubu asigaye akora nk’umufashamyumvire ufasha abandi kubireka ndetse bikaba binamutunze we n’umwana we, aho no muri ubu bukangurambaga azafasha benshi babaswe n’ibiyobyabwenge kubivamo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, NRS, Mufulukye Fred, yavuze ko bazafatanya n’uyu muryango muri ubu bukangurambaga asaba ko buri wese yagira iki kibazo icye kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko ricike.

Ati “Dukwiriye kumva yuko twese iki kibazo kitureba nk’abanyarwanda kandi ko n’igisubizo kizava muri twe.”

Ubu bukangurambaga buzagera mu gihugu hose, aho mu bizakorwa harimo gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo, gushyira imfashanyigisho mu mashuri cyane cyane ayisumbuye, gutangiza byibura ikigo ngororamuco kimwe muri buri ntara, gutegura abakize kugaruka muri sosiyete n’ibindi.

2021-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Amavubi yerekeje muri Cameroun gukina umukino wa nyuma mu itsinda F isabwa gutsinda kugirango yizere kwerekeza CAN2021

Ubwanditsi 26 Mar 2021
Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w’Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n’akayabo ka ruswa yahawe n’ibyegera bya  Perezida Museveni.

Ubwanditsi 29 Jan 2021
Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Abanyarwanda batuye muri Australia bamaganye inkuru yanditswe na ABC news ko ari intasi z’u Rwanda

Ubwanditsi 15 Sep 2019
Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Ubwanditsi 28 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp
IKORANABUHANGA

EU: Abari munsi y’imyaka 16 bambuwe uburenganzira bwo gukoresha WhatsApp

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije
UBUKUNGU

Minisitiri Gatete yemeje ko mu mezi abiri muri Kigali hazaba hari amazi ahagije

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Kangwagye na Bahame bahoze ari abameya bahawe imyanya muri Guverinoma
Mu Mahanga

Kangwagye na Bahame bahoze ari abameya bahawe imyanya muri Guverinoma

Ubwanditsi 02 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru