• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Ruharwa Laurent Bucyibaruta arashyize ashyikirijwe ubutabera

Editorial 09 May 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Hari abajenosideri bibwira ko uko imyaka ihita ari myinshi ariko amahirwe yo gucika ubutabera yiyongera. Ni ukwibeshya ariko, kuko Jenoside ari icyaha kidasaza, imyaka waba ufite yose uzashyikirizwa inkiko uryozwe icyo cyaha ndengakamere.

Umugabo wo guhamya ko ntaho wahungira icyaha cya Jenoside ni Laurent BUCYIBARUTA wari umaze imyaka isaga 28 abundabunda, none kuva kuri uyu wa mbere tariki 09 Gicurasi 2022, Urukiko rw’Abaturage rw’i Paris mu Bufaransa(cour d’Assises)ruratangira kumuburanisha ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Laurent Bucyibaruta w’imyaka 78 akomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari na Perefe w’iyo Perefegitura. Yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1997 avuye muri Repubulika ya Santarafrika, akaba ari umwe muri ba “Ruharwa” bakomeje gusabirwa kuburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda, ariko bagakingirwa ikibaba na bamwe mu banyapolitiki b’Ubufaransa.

Abatangabuhamya banyuranye, barimo n’abo bafatanyije gutsemba Abatutsi muri Gikongoro no mu nkengero zayo, bashinja Bucyibaruta gutumiza no kuyobora inama zateguriwemo ibikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi ahantu hanyuranye nka za Kibeho, Murambi, Munini n’ahandi haguye ibihumbi byinshi by’Abatutsi. Uregwa kimwe n’abamwunganira mu mategeko bahakana ibyaha akurikiranyweho.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Laurent Bucyibaruta ruzamara hafi amezi 2, humvwa abatangabuhamya banyuranye, barimo n’abazava mu Rwanda.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, hari abaperefe bahise bavanwa ku myanya yabo bashinjwa kugenda biguruntege mu kwihutisa umugambi wa Jenoside ndetse bamwe baranicwa, ariko Laurent Bucyibaruta yagumye ku mwanya we, ndetse ashimirwa”gutsemba inyenzi”.

Uru ni urubanza rwa kane rugiye kubera mu Bufaransa, rukaba urwa mbere rurezwemo umunyapolitiki wo ku rwego rwisumbuye. Abandi baburanishijwe ni ababurugumesitiri 2, umusirikari ufite ipeti rya kapiteni, n’umushoferi.

Mu ruzinduko Perezida w’ Ubufaransa Emmanuel MACRON yagiriye mu Rwanda mu mpera za Gicurasi umwaka ushize, yijeje isi yose ko umuco wo kudahana abajenosideri ugeze ku iherezo, yiyemeza kubashyikiriza inkiko.

Imvugo yaba igiye kuba ingiro rero.

Uretse Bucyibaruta, mu Bufaransa hari abandi bajenosideri benshi cyane, barimo Agatha Kanziga, umugore wa Yuvenali Habyarimana, unafatwa nk’umukuru w’akazu kateguye kakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Col Laurent Serubuga, Gen Aloys Ntiwiragabo, Padiri Wenceslas Munyeshyaka, n’ abandi bamamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

2022-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Nyakibi Ntirara Bushyitsi, Rusesabagina na Twagiramungu Bafatanywe Impapuro Mpimbano:

Editorial 24 Aug 2020
Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Ruharwa Stanislas Mbonampeka yatawe muri yombi

Editorial 01 Apr 2024
Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Abangavu b’u Rwanda begukanye igikombe cy’irushanwa ry’Akarere ka Gatanu muri Handball basesekaye i Kigali

Editorial 02 May 2023
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Editorial 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Editorial 10 Apr 2018
Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO
Mu Mahanga

Abakuru b’Ibihugu bakomeje kugera i Kigali – AMAFOTO

Editorial 16 Jul 2016
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.
Mu Mahanga

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Editorial 28 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru