• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Amashirakinyoma ku byabereye Kishishe, ukuri leta ya Kongo itashatse ko kujya hanze kwamenyekanye 

Ubwanditsi 01 Jan 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Leta ya Kongo imaze iminsi yiriza amarira y’ingona ngo M23 yishe abantu ahitwa Kishishe mu karere ka Rutshuru kugirango yirize imbere y’Umuryango Mpuzamahanga kandi ariyo nyirabayazana. Kishishe ni agace kabarizwamo abaturage basaga 7000 gaherutse kuberamo imirwano mu kwezi k’Ugushyingo 2022 hagati ya M23 n’ingabo za Kongo FARDC zifatanyije na FDLR, Nyatura, Mai Mai na CODECO.

Leta ya Kongo yohereje Mai Mai ubwo ingabo za M23 zafataga Kishishe ngo zibarwanye nuko imirwano iraba hapfa abaturage bagera ku munani kandi M23 itangaza amazina yabo. 

Hadaciye n’amasaha make, Leta ya Congo yihutiye gutangaza ko hapfuye abaturage, gusa buri muyobozi wese wafatanga indangururamajwi, yatangazaga imibare ye y’abapfuye; urugero nk’Umuvugizi w’Ingabo za Leta, Maj. Gen.Sylvain Ekenge tariki 1 Ukuboza, yavuze ko hishwe abantu 50, umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya avuga abasaga 100, nyuma yaho Julien Paluku Minisitiri w’Inganda wabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru avuga abarenga 300. 

Habaye guhuzagurika bitandukanye bikozwe n’inzego zitandukanye harimo n’abahagarariye LONI kugeza ubwo itsinda ry’abanyamakuru babiri Marc Hoogsteyns na Adeline Umutoni ndetse n’umunyamategeko Gatete Ruhumuliza Nyiringabo  bajya Kishishe bagakora iperereza ryabo aho bavuganye n’abatangabuhamya batandukanye aho  imirwano yabereye. 

Raporo yabo ifite paji 29, igaragaza ukuri mpamo gushingiye ku bimenyetso no ku buhamya bw’abaturage bari bahari mu gihe cy’iyo mirwano, ari na bo batangaje amazina ya benewabo bapfuye, banerekana n’imva bashyinguyemo.

Kugira ngo babashe kugera muri ako gace, basabye uburenganzira M23 kuko ariyo ikagenzura, inabacungira umutekano. Gucungirwa umutekano na M23 bemeza ko ntacyo byahinduye ku buhamya bahawe n’abaturage, dore ko hari n’abaturage bayishinja imbonankubone uruhare muri ubwo bwicanyi.

Muri make ibyabereye Kishishe nuko Ingabo za Leta na FARDC zashatse kwisubiza Kishishe bohereza Mai Mai yambaye imyenda ya gisiviri bagahangana n’ingabo za M23 babateze igivo (ambush). 

Nyuma y’imirwano M23 yasabye abaturage kuva mu nzu zabo aho bari bihishe, basabwa kureba niba hari abaguye muri iyo mirwano babazi. Hakozwe ibarura basanga hapfuye abantu 19, bitandukanye n’ibyatangajwe na Monusco ndetse na Leta ya Congo, ko basaga 130.

Abantu umunani nibo byagaragaye uwo munsi ko bari abaturage b’aho Kishishe kuko hari abari babazi, hakorwa raporo isinywaho n’abaturage, babona kubashyingura. M23 ivuga ko abo baturage bapfuye kubera amasasu yayobye, kuko imirwano yabereye mu gace gatuyemo abantu. Abandi bantu 11 basigaye, M23 yasanze ari inyeshyamba nubwo abaturage batanze ubuhamya bo batabyemeza.

Imyirondoro y’abapfuye yashyizwe hanze muri Raporo igaragaza ko abaturage umunani bapfuye, barimo uwitwa Fumbo Miss, Segatumberi James, Mumbere Dieu Aimé (Umuhungu wa Shakwira), Serugendo Manishimwe uzwi nka Mushime (umuhungu wa Segatumberi James), Semutobe Kuhongera, Paluku Siwatura Letakamba André, Maman Kamuzungu na Mutampera.

Abandi bapfuye b’abarwanyi, Raporo nabo ivuga amazina yabo kuko harimo uwitwa Mushi (Baba Tumu), Nizeye (Baba Zawa), Baseme Karekezi, Bahati Sentama, Batahwa Ndaki-Joel, Semugaye (Baba Chatete), Muhawe Munyazikwiye, Kababa Ndamiyeho, Manyinya Deo, Sebuhoro Kajolite, Kinyoni Mweshi, Zaire Nzabonimpa na Rukenyera Ndimubanzi.

Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gutangaza ko igisirikari cya Kongo, FARDC gikorana n’imitwe yitwaje intwaro yayogoje Kivu y’Amajyaruguru. Raporo nshya nayo irabihamya ndetse abaturage mu buhamya batanze, basa nk’ababimenyereye dore ko nka FDLR na Mai Mai ari bo bashinzwe gusoresha muri Kishishe. Raporo ivuga ko ako gace ka Kishishe na Bambo, nta ngabo za Leta zihabarizwa uretse kuhaca rimwe na rimwe, ubundi zikifashisha FDLR, Mai Mai, PALECO n’abandi mu gihe hari imirwano na M23. 

2023-01-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bizajya bikorwa kabiri mu kwezi muri Kigali

Ubwanditsi 23 Aug 2016
SoftPower  igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

SoftPower igikoresho cy’abanzi b’u Rwanda

Ubwanditsi 12 Jan 2018
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Abagenzacyaha ba Polisi barebeye hamwe uko bakomeza guteza imbere akazi kabo

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi
POLITIKI

CNLG yagaragaje imitwe yakomotse mu Ruhengeri yagize uruhare mu kwica Abatutsi

Ubwanditsi 11 Jan 2019
Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017
APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League
Amakuru

APR FC yatsinze Mogadishu City Club yo muri Somalia ibitego 2-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 19 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru