• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Chairman Paul Kagame, yatangaje ko mu rugamba rwo kugeza u Rwanda ku iterambere, Abanyarwanda babaye intare, kandi bayoborwa n’Intare.

Byari mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyakomereje kuri Site ya Rugarama mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 25 Kamena 2024, Chairman Paul Kagame yagaragaje ko aho u Rwanda rugeze nyuma y’imyaka 30 ruhakesha ubufatanye kuko ari bwo mbaraga z’Abanyarwanda.

Mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman Paul Kagame ati “Ubufatanye ni bwo budutera imbaraga z’ibikorwa kugeza aho tugeze uyu munsi. Intare murazizi? Hari umuntu wavuze ku rugamba ngo uwamuha kugira indwanyi, ubwo ni intore, ni abasirikare. Baragereranyaga, baravuga ngo ‘aho kumpa ingabo z’intama, ziyobowe n’intare, wampa intare ziyobowe n’intama’.”

Kagame yakomeje ati “Ariko twe twarabirenze, FPR n’Abanyarwanda twagize ingabo z’intare ziyobowe n’Intare. Icyo byashakaga kuvuga, ingabo z’intare n’ubundi ni zo zijya ku rugamba. Kurwana nk’intare rero nta nubwo uba ukeneye cyane ukuyobora w’intama. Kandi iyo uri intare, ukagira ingabo z’intama, nta rugamba watsinda. Rero ibyo twabyumvise kare twebwe.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yashimiye abaturage ba Nyarugenge n’abandi bakurikiye Ijambo rye, abamenyesha ko imyaka 30 ishize, u Rwanda rwanyuze muri byinshi, kandi ko uru rugamba rwari rukomeye bitewe n’inzitizi zirimo gutereranwa no guteranirwaho.

Ati “Ndahera kuri ibyo mbashimira mwese aba Nyarugenge n’abandi batwumva. Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari rukomeye koko!

Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari induru.”

Yongeyeho ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare. Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho, ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”

Umukuru w’Igihugu yakomeje ati “Na bya bindi muzi. Iyo bibaye ngombwa, ubwo muzaba muri intare, ziyobowe n’intare z’uyu munsi cyangwa z’igihe kizaza. Ndetse intare zibavuyemo, zibakomotsemo. Uru rugero rw’intare nabahaga byari bifite impamvu nyinshi.”

Yasobanuye ko mu ntare, intare y’ingore ari yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

2024-06-25
Editorial

IZINDI NKURU

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

U Burundi Bufite Nyunguki Muguteza Akaduruvayo Muri Sud-Kivu No Mu Karere Kose

Editorial 28 Aug 2018
Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Nyaruguru: Abantu bitwaje imbunda bongeye gutera abaturage barabasahura

Editorial 02 Jul 2018
Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Perezida Kagame yasabye abayobozi kudahora basaba imbabazi

Editorial 12 Mar 2019
Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Abarwanya ubutegetsi mu Burundi bakwiye kwihanganira Mkapa

Editorial 17 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi
INKURU NYAMUKURU

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018
Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda
IMIKINO

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Editorial 13 Nov 2017
Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe  igitaraganya muri Rwandair
ITOHOZA

Impamvu : Umuyobozi muri Uganda yasohowe igitaraganya muri Rwandair

Editorial 27 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru