• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano -“Chairman”

Ubwanditsi 29 Jun 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Paul Kagame, ari nawe Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, yavuzwe ibigwi n’abatuye Nyamasheke bamushimiye byinshi by’iterambere yabagejejeho mu myaka amaze ayobora u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Kamena 2024, wari umunsi wa karindwi wo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame washimiye ab’i Nyamasheke uko bitaye ku mutekano w’igihugu mu 2019.

Akarere ka Nyamasheke ni aka cyenda uyu Mukandida wa FPR Inkotanyi yagezemo yiyamamaza, nyuma ya Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe na Rusizi.

Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abatuye aka Karere uburyo bagaragaje ko bakomeye ku gihugu cyabo ubwo hari abashakaga kubacengeramo ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda mu myaka itanu ishize.

Yashimangiye ko FPR Inkotanyi iharanira ko Abanyarwanda bagira ubumwe, iterambere, ubumenyi n’ubuzima bwiza ndetse “hari byinshi tugishaka kubaka”.

Kagame yabwiye urubyiruko ko rudakwiye kwitinya, ahubwo rugomba kwiyumvamo ubushobozi kandi mu gihe bubaye buke bushobora kongererwa

Chairman wa FPR INKOTANYI, Paul Kagame yongeye gushimira abaturage ba Nyamasheke uburyo bafashije mu kwirindira umutekano mu 2019 ubwo umutwe wa FLN wagabaga ibitero.

Yavuze ko abateye u Rwanda bari babeshywe ko muri Nyamasheke hari abaturage barambiwe ubutegetsi ku buryo bazabafasha, gusa agaragaza ko bari bibeshye.

Ati “Bari bababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga barwane bafate ubutegetsi. Bari bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga, ariko sinirirwa mbasubiriramo, murabizi uko byagenze.

Ni bake muri bo bazabara inkuru kandi ni uko basanze baribeshye, basanze aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda bari mu nzira yo kubaka u Rwanda.”

Perezida Kagame kandi yakomoje ku bihugu birimo u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababiyobora bagiye bumvikana bavuga ko bashaka gutera u Rwanda.

Ati “Bavuga ko bo bazabihindura bihagarariye iwabo, ko bafite ibikoresho bashobora kohereza […] Abantu nk’abo bibagirwa vuba. Barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda ‘u Rwanda ruratera Ntiruterwa’.

Nababwiye kenshi ko u Rwanda rwacu turaruzi ni ruto, ariko ni na bo barugize ruto bamwe […] Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Byaba bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize, ‘Oya’. Tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda, tukajya mu binini tukabirangirizayo.”

Yakomeje agira ati “Nabwiye n’abandi niba bumva, kurinda u Rwanda ntawe tubisabira uruhushya. Ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, nabibutsa ngo ‘bashatse bacisha make’ tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere. Nibatabishaka ‘Ntibindeba’.”

Nyuma yo kurinda umutekano w’igihugu, Paul Kagame yavuze ko haba hakurikiyeho urugamba rwo kubaka ubukungu, Abanyarwanda bakabikora bashyize hamwe.

Ati “Icyo dushyira imbere, ntawe twabuza kugira idini iri n’iri, ntawe twabuza kwitwa ubwoko ubu n’ubu ariko icy’ibanze duharanira ni ukuba Umunyarwanda. Ikindi cyose ushaka kuba ugifitiye uburenganzira igihe kitabasha kubangamira umutekano w’abandi. Ibyo byose tubikoresha mu kubaka Ubunyarwanda. Nyuma yo kuba Umunyarwanda, uri Umunyarwanda ufite iki? Ni ho duhera twubaka ubukungu.

Hari ubuhinzi n’ubworozi bizamuka bikaba ibya kijyambere, hari ukwikorera abantu bakiteza imbere. Hari ukwiga, ukagira ubumenyi. Ubundi buri wese afite ubwenge ariko ntabwo buri wese afite ubumenyi. Ubumenyi burashakwa, twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugarukira hose.

Imihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cya tariki 15 z’ukwa karindwi, hanyuma mukongeraho ibikorwa byanyu ubwanyu.

Ibyangombwa by’iterambere ry’u Rwanda bikubiye muri ibyo. Tukubaka inganda za bya bindi bavugaga […] Tukagira inganda zikora n’ibindi byose. Hari ibintu muzi u Rwanda rukenera na Afurika, dufite ibyangombwa byose dukoze inganda zibitunganya twakwihaza ndetse tugahaza n’amahanga.

Uko bimeze, dufite ibyangombwa byose, nta nganda zo kubyongerera agaciro: Icyo dukora bijya hanze ku mafaranga make, bakazabitugarurira byatunganyijwe ku mafaranga menshi. Dukwiriye kugira inganda zibikora, aho kubivana hanze kandi byavuye hano, tukaba twahahira abo hanze byatunganyirijwe hano.

Guhitamo tariki 15 z’ukwezi gutaha, ni uguhitamo gukomeza iyo nzira yo kwiyubaka.”

2024-06-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Ubwanditsi 18 Mar 2019
Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Ubwanditsi 23 Jun 2019
Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Ubwanditsi 11 Jan 2018
FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Ubwanditsi 01 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda
ITOHOZA

Iryavuzwe Riratashye :Uganda Ibaye Indiri Y’abanzi B’u Rwanda

Ubwanditsi 16 Nov 2017
Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare
Amakuru

Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa muri FERWAFA, yanzuye ko shampiyona y’u Rwanda mu gice cyo kwishyura ikinwa muri Mutarama, igikombe cy’Amahoro gikinwe muri Gashyantare

Ubwanditsi 27 Dec 2022
Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi
Mu Mahanga

Uwahoze ari Meya wa Rutsiro yatawe muri yombi

Ubwanditsi 03 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru