• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

“Nubwo byagaze, byange mbyirire yenda bwacya kabiri” – Perezida Ndayishimiye

Editorial 20 Feb 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI

Nyuma y’aho u Rwanda rutangarije ko rudashobora kwihanganira ubugome n’ubuhake bya Guverinoma y’Ububiligi irutegeka uko rubaho, ndetse tariki 18 Gashyantare 2024 rugahagarika amasezerano y’ubufatanye rwari rufitanye n’Ububiligi, icyo gihugu cyahise giha uBurundi amafaranga yari ateganyijwe muri ayo masezerano hagati y’uRwanda n’Ububiligi.

Kuri miliyoni 95 z’amaeuros zari zikubiye muri ayo masezerano, uBurundi bwahise buhabwamo miliyoni 75, nko kwereka u Rwanda ko hari abandi basonzeye imfashanyo, batitaye ku gasuzuguro kayiherekeje.

Perezida Evariste Ndayishimiye yafashe iyo mfashanyo nka manu ivuye mu ijuru, doreko igihugu cye cyugarijwe n’ubukene kitigeze kigira mu mateka yacyo. Byabaye nka ya mvugo y’umushonji igira iti ” niba byaranagaze, byange mbyirire ndebe ko iri joro ryacya”.

Gusamira hejuru iyo mfashanyo uRwanda rwanze, bivuze ko uBurundi bwemeye kuba inkomamashyi nko mu gihe cya gikoloni, ibyo kwihitiramo uko bubaho bukaba bubiguranye amaramuko. Nta yandi mahitamo ariko, mu gihe abaturage bataka inzara, doreko ibiciro by’ibiribwa bike bihari, byikubye inshuro hafi 20 mu gihe gito cyane.

Kubera ibura ry’amafaranga y’amahanga akoreshwa mu gutumiza ibicuruzwa mu mahanga, ubu ntiwapfa kubona umuti mu Burundi. Agasukari, lisansi na mazutu byo bibona umugabo bigasiba undi.

Ikibazo cy’ibintu nkenerwa mu buzima bwa buri munsi kandi gishobora kurushaho gukara mu Burundi, kuko abaturage bagobokwaga no gushakishiriza hakurya muri Kongo, none imipaka hafi ya yose ikaba yarigaruriwe na M23, umutwe udacana uwaka n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye.

Aka gakunga k’Ababiligi, nubwo ari agatonyanga mu nyanja, gashobora gucubya uburakari bw’abaturage, bari batangiye kwereka Ndayishimiye ko barambiwe ubutegetsi bwe buhaza ibifu bya bamwe, abandi bicira isazi mu jisho.

Ibyo kuba iyi mfashanyo iherekejwe n’amabwiriza ya gikoloni, ntacyo bitwaye Ndayishimiye, kuko n’ubundi nta muco wo kwihesha agaciro asanganywe.

2025-02-20
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 30 bakekwaho guha abapolisi ruswa

Editorial 27 Feb 2017
Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019
Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr Bimenyimana yashyinguwe

Editorial 16 Mar 2018
“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Editorial 29 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).
INKURU NYAMUKURU

Leta ya Uganda yirukanye ku butaka bwayo Abanyarwanda 342 ibashinja kubateza icyorezo Isi iri guhangana nacyo cya Coronavirus (COVID-19).

Editorial 27 Mar 2020
Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga  kubera kwishongora (ikimenyetso)
IMIKINO

Knowless abafana bamwijunditse bana mwigisha kuvuga uziga kubera kwishongora (ikimenyetso)

Editorial 01 Jul 2016
Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye umusanzu wa Global Fund mu kwita ku buzima

Editorial 03 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru