• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

  • Eric Bagiruwusa yashinze YouTube Channel ishinzwe ubuvugizi mu gushishikariza gusubirishamo imanza z’abajenosideri n’abarwanya ubutegetsi   |   05 May 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Editorial 30 Aug 2017 ITOHOZA

Hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki ngo umunsi wo kwita izina ingagi 19 ugere, ukazitabirwa n’abantu bakomeye bo mu bice bitandukanye by’Isi.

Umunsi wo kwita Izina uteganyijwe kuwa 1 Nzeri 2017 mu Karere ka Musanze, ubwo Abanyarwanda n’abanyamahanga bazaba bahura ku nshuro ya 13 ngo hatangwe amazina ku bana 14 b’ingagi, ingagi enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo.

Muri uyu muhango uzitabirwa n’abantu bakomeye bazaturuka mu bihugu bitandukanye, amakuru aravuga ko mu bategerejwe muri uyu mwaka harimo Howard Buffett, Lupita Nyong’o, Sean Penn n’abandi.

Howard Graham Buffett w’imyaka 62 ni Umunyamerika w’umushoramari uzwi cyane mu bikorwa by’ubugiraneza, akaba umuhungu wa Warren Edward Buffett ufatwa nk’umukire wa kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwa kane ku Isi, aho nibura muri uku kwezi afite umutungo ugera kuri miliyari $76.9.

Howard G. Buffett aheruka gushora miliyoni 500 z’amadolari mu mishinga y’ubuhinzi mu Rwanda, aho afite ibikorwa bikomeye byo kuhira igishanga cya Cyambwe kuri hegitari 1,206 mu karere ka Kirehe.

Buffet afite imishinga itabarika irebana n’ubuhinzi no kurengera ibidukikije, umuryango yatangije ukanamwitiriewa, Howard G. Buffett Foundation, ukaba ariwo wateye inkunga ibikorwa byo kugarura Inkura mu Rwanda, byabaye muri Gicurasi.

Undi uzitabira uyu muhango ni Lupita Nyong’o ukomoka muri Kenya, umaze kuba ikimenyabose muri filime zitandukanye zirimo iyiswe 12 Years a Slave (2013) yamuhesheje Academy Award, aba Umunyakenya wa mbere wegukanye igihembo nk’icyo.

Mu 2016 Lupita yagaragaye mu yitwa Queen of Katwe, hakaba n’indi filimi ikomeye izasohoka kuwa 15 Ukuboza uyu mwaka ya Star Wars: The Last Jedi azagaragararamo yitwa Maz Kanata n’indi ya Black Panther izasohoka muri Gashyantare 2018.

Yegukanye ibihembo bikomeye bigera kuri 40 birimo Academy Awards 2013 (Best Supporting Actress); BET Awards 2014 (Best Actress); Drama League Awards 2016 (Distinguished Performance Award); Hollywood Film Awards 2013 (New Hollywood Award); MTV Africa Music Awards 2014 (Personality of the Year) n’ibindi.

Mu bategerejwe mu Rwanda kandi harimo nka Sean Penn, Umunyamerika nawe umenyerewe muri filimi nawe wegukanye ibihembo bitandukanye birimo bibiri bya Academy Awards kubera filimi yagaragayemo zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).

Penn arazwi cyane kuko mu muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko ariko batandukana mu 1989.

Umuhango wo Kwita izina wakunze gususurutswa n’ibyamamare kimwe n’abahanzi babaab’imbere mu gihugu, mu bandi bitabiriye uyu muhango bakaba barimo umuhanzi n’umunyamideli wo mu Buholandi, Lieke van Lexmond na mugenzi we ukina amafilime, Mark van Eeuwin.

Harimo kandi nka Ramsey Tokunbo Nouah Jr, Umunyanijeriya akaba n’umukinnyi ukomeye w’amafilime wegukanye igihembo gikomeye, Africa Movie Academy Award nk’umukinnyi w’imena, mu 2010.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kivuga ko kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, ingagi 238 zimaze guhabwa amazina. U Rwanda rukomeje kuzamura umubare w’ingagi rufite, kuko nko mu 2010 rwari ufite imiryango 9 y’ingagi, ubu igeze kuri 20.

-7752.jpg

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn umenyerewe muri filime, Umunyamideli n’umukinnyi wa filime, Lupita Nyongo’o

Source : IGIHE

2017-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Bujumbura: Havumbuwe  inzu  ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Bujumbura: Havumbuwe inzu ikorerwamo iyicarubozo kuva mu 2016

Editorial 05 Dec 2018
U Rwanda  rwateye utwatsi amakuru ari muri  Uganda avuga ko rushaka gufasha   IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

Editorial 06 Oct 2017
Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Jenerali Cirimwami wiyise ‘intare’, ku nshuro ya mbere yabonye mu maso h’Intare za Sarambwe yahise asezera ku birayi

Editorial 24 Jan 2025

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru