Muri iyi minsi hari amakuru aturuka hanze y’igihugu, amwe ni atangwa n’abarwanya Leta y’u Rwanda cyane cyane Rugema Kayumba uba mu gihugu cya Norvege akanakunda kugendera Uganda cyane na David Himbara uba muri Canada , bimwe muri ibyo bihuha bikwirakwiza kuri mbuga nkoranyambaga (Social Media), Group za Whatsapp n’ahandi hatandukanye, bikorwa n’abanzi b’igihugu harimo amakuru y’ibinyoma (Fake News) ko bamwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda bafite imitungo mu gihugu cya Uganda ndetse n’abayihagarariye babayo, ntibanatinya gukwiza impuha ko hari n’abayobozi mu nzego za Leta niza Gisilikare ngo bakorana na Kayumba Nyamwasa n’ishyaka rye RNC.
Ubu buryo bwo guteranya abayobozi na Leta ni ubwakoreshwaga cyane na Col. Patrick Karegeya, kugirango inzego z’umutekano zihugire muri ibyo maze bazice muri humye babone uko batera za Grenade mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ubu buryo rero bwongeye kwaduka muri iyiminsi u Rwanda rufitanye ibibazo na Uganda.
Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yahishuye aya makuru, aho yavuze ko hari abantu bamaze iminsi bari mu ntambara y’amagambo n’ibihuha ku Rwanda, bavuga ko hari abasirikare bakuru bafunzwe.
Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane mu biganiro bya Minisiteri y’urubyiruko byiswe ‘Rubyiruko Menya Amateka Yawe’ bihabwa urubyiruko ruvuye mu ntara zitandukanye z’igihugu mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Ubwo yaganirizaga urubyiruko rusaga 580 ruturutse mu Ntara y’Iburengerazuba, Gen Kabarebe, yagarutse ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari abasirikare batatu bafunzwe.
Mu byagiye bitambuka ku mbuga nkoranyambaga, havugwaga ko mu bajenerali bafunzwe harimo Gen. Maj. Joseph Nzabamwita uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza n’Umutekano w’Igihugu, NISS, Gen. Fred. Ibingira wahoze ayobora Inkeragutabara na Gen. Maj. Emmanuel Ruvusha.
Gen Kabarebe na we yabigarutseho, avuga ko ari uburyo bushya abarwanya Leta y’u Rwanda, batangije bwo gukwirakwiza ibihuha.
Yagize ati “Muri iki gihe tugezemo umwanzi w’igihugu afite uburyo bwinshi bwo kurwana intambara. Intambara ntizikiri zazindi abasirikare bamwe bahagarara hariya abandi bagahagarara hariya bakarasana. Hari intambara z’amagambo, imbuga nkoranyambaga, iterambere, byafunguye ahandi habera intambara”.
Yakomeje agira ati “Gucurika abantu, kubabeshya kandi ukagisoma utahuye na we, utamuzi ukacyemera kandi kikagutera ubwoba ngo byacitse mu gihugu, ngo Jenerali Nzabamwita ushinzwe urwego rw’umutekano mu gihugu ngo arafunzwe, ngo Jenerali Ibingira arafunze, ngo nde arafunze. Baba bashaka kwerekana ngo mu gihugu ibintu byacitse.”
Gen. Kabarebe yavuze ko badafunze atanga urugero ko nka Gen. Nzabamwita yajyanye na Perezida Kagame mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ari kugirira muri Tanzania.
Ati “Nzabamwita yajyanye na Perezida muri Tanzania, ariko nta muntu uri bubikurikire ngo amenye aho ari, kandi Youtube abantu bose barayibona. Abantu rero bari ahongaho b’imbwa badafite icyo bamaze, yicara ahongaho agahimba ibintu, kandi kubera ko bikwira ahantu hose abantu bakabibona.”
Yavuze ko urubyiruko uyu munsi rufite amahirwe yo kuba ruganirizwa rukagera ku makuru y’ukuri, mu gihe urubyiruko rwakoze Jenoside rutigeze ruyabona, ahubwo rwigishijwe kujya kwica gusa.
Yabasabye ubufasha mu kunyomoza abaharabika u Rwanda muri iki gihe ikoranabuhanga ryihuta. Ati “Mwebwe rero mufite ayo mahirwe, iyo ntambara isebya igihugu cyanyu ni iyanyu mwese mugomba kuyirwana.”
Ibiganiro Rubyiruko Menya Amateka yawe bimaze guhabwa urubyiruko rutandukanye rwo hirya no hino mu gihugu, hagamijwe kurusobanurira inzira igihugu cyanyuzemo cyiyubaka mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibihuha kandi bikomeje gukwirakwizwa na bimwe mu bitangazamakuru muri Uganda cyane cyane SoftPower ya Sarah Kagingo ukorera mu kwaha kwa Museveni ndetse na Chimpreports imenyerewe gukoreshwa na leta ya Uganda.
MPKN
ESEKO DUFITE TELEVISION KUKI UWO BAVUZE KO AFUNZE ATATANGA IKIGANIRO ANYOMOZA
Evyne
Hhhhh nyamara mubikurukirane none c niba umuntu afite amasitasiyo mbarara, kagitumba, kayonza, rwimiyaga, karaangazi(Nyiragegene) , amasoko yose niwe uyahabwa kandi ntanguzanyo murumva yarabikuyeho kandi ukumva mubaturage baravuga ngo biriya nu yumuyobozi runaka ibyo nibiki ababishizwe nibabikurikirane , umuvunyi, Obadiah biraro, RIB, minujust nibakurikirane
Amahe
@ Eyyne, Ayo namatiku nkayo ba RNC bahorana, inguzanyo ujya kuyifata si ngombwa abikubwire cg abitangaze.
Abanyarwanda mwese mwigize bamenya. Kabila niwe ushobora abe abakatira internet. None se wamenya ute niba atari Rujugiro wayabahaye . cg yamugujije mbere yuko ashwana nabo.
Erega afite menshi cyane nayo gutera inyoni. Ibaze umuntu ushinga umutwe urwanya Leta.
Ntacyo umuriro azacana azawotaho nawe.