• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

2018-2019: Imisoro n’amahoro byagombaga kwinjira byarenzeho miliyari 29,6 Frw

Editorial 13 Jul 2019 UBUKUNGU

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro (RRA) kiratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 kinjije imisoro n’amahooro angana na miliyari 1 421,7 Frw mu gihe cyari gifite intego yo kwinjiza miliyari 1 392,1 Frw, ni ukuvuga ko yarenzeho miliyari 29,6 Frw.

Komiseri Mukuru w’iki kigo, Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko intego bari bihaye mu kwinjiza imisoro n’amahooro bayigezeho ku kigereranyo cya 102,1%.

Ngo ibi byatewe n’izamuka ry’ubukungu n’imyumvire y’abasora iri kugenda irushaho gutera imbere.

Avuga kandi ko hari ubucuruzi n’ishoramari bigenda bivuka bitari byateganyijwe ku buryo bizamura imisoro.

Ngo hari n’abasora baba bafite ibirarane ku buryo iyo bishyuye imisoro bizamura ingano y’imisoro n’amahooro.

Ati “Ariko tutibagiwe ko n’uburyo bwo kunoza imikorere mu kigo [RRA] na ho hari byinshi byahindutse, yewe n’umurava abakozi bakomeje kugaragaza kugira ngo buzuze inshingano zabo.”

Muri ariya mafaranga y’imisoro n’amahooro harimo miliyari 1 391,8 y’imisoro gusa mu gihe hari intego ko hazinjizwa miliyari 1 373,7Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho miliyari 25,7Frw  intego bayigezeho ku 101%.

Naho amafranga atari imisoro yinjiye ni miliyari 22,9 mu gihe hariho intego ko hazinjira miliyari 19Frw ni ukuvuga ko intego bayigezeho 120,6%.

Imiroro n’amahoro byakiriwe n’inzego z’Ibanze ni miliyari 60,5 Frw mu gihe hariho intego yo kwakira miliyari 60,1 Frw, ubwo intego yagezweho ku kigero cya 100,6%.

Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal avuga kandi ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2019-2020, hari intego ko imisoro n’amahoro bizinjira ari miliyari 1 535,8 Frw angana 54.1% by’ingengo y’Imari y’u Rwanda ubu ingana na miliyari 2 876,9 Frw.

Avuga ko ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro kizeye kuzagera kuri iyi ntego kubera ingamba ziriho zishyirwaho zirimo kuzamura imyumvire y’abasora bafite ishoramari mu ikoranabuhanga n’itumanaho, Hotels, utubari na Restaurants n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ababunganira (Clearing Agents).

Ngo hazanatangizwa umushinga wo kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora rya EBM mu bacuruzi ku buryo n’abafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 20 Frw ku mwaka bazajya batanga inyemezabwishyu ya EBM nubwo baba batanditse muri TVA.

Komiseri Mukuru wa RRA avuga kandi ko hazakomezwa umushinga w’Ikoranabuhanga uzajya ufasha abasora kubona amakuru yerekeye imisoro kuri konti zabo batiriwe bajya kuri RRA.

Src: Umuseke

2019-07-13
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Abanyarwanda babiri bavumbuye App “VugaPay” none igeze ku gaciro ka miliyoni 3$

Editorial 11 May 2017
Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Guverinoma yemeye amakosa mu kuzamura inyungu ku mafaranga ya VUP

Editorial 16 Dec 2018
Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Editorial 26 Aug 2018
Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Haracyari impungenge ku ihererekanywa ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Editorial 22 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura
Mu Rwanda

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Editorial 17 May 2018
Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC
IMIKINO

Djoliba yageze i Kigali n’intego zo gusatira ikipe ya APR FC

Editorial 16 Mar 2018
Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu
Mu Mahanga

Nyamirambo: Impanuka y’ Imodoka na Moto Yahitanye Umwe Ikomeretse Batanu

Editorial 29 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru