• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Intumwa ya Perezida Kagame Gen ( Rtd) James Kabarebe Yakiriwe na Dr Samoei Ruto

Ubwanditsi 17 Jul 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Dr. William Kipchirchir Samoei Arap Ruto Perezida wa Kenya kuri uyu wa 17 Nyakanga 2025 yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame, Gen (Rtd) James Kabarebe, baganira ku kongerera imbaraga umubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ubwo Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yakirwaga ku biro bya Perezida Ruto i Nairobi, yari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.

Perezida Ruto yasobanuye ko mu bindi yaganiriye na Gen (Rtd) Kabarebe harimo intego Kenya n’u Rwanda bihuje yo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga amahoro, umutekano, ubucuruzi no kwishyira hamwe kw’akarere ndetse n’ibibazo byo mu karere.

Yagize ati “Kenya n’u Rwanda biracyari abafatanyabikorwa bahamye mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.”

Umubano w’u Rwanda na Kenya uhagaze neza kuva mu myaka myinshi ishize. Ushingiye cyane cyane ku bufatanye mu rwego rwa politiki ndetse n’ubukungu.

Mu rwego rw’ubukungu, Kenya ni kimwe mu bihugu binyuzwamo ibicuruzwa byinshi biva cyangwa bijya mu Rwanda, binyuze ku cyambu cya Mombasa. I Kigali kandi hakorera ibigo byinshi by’Abanyakenya.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Mata 2025, Kenya yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 24,56 z’Amadolari. Muri uko kwezi yaje ku mwanya wa kane mu bihugu byohereje byinshi i Kigali.

Muri Mata 2023, u Rwanda na Kenya byagiranye amasezerano 10 arimo ay’ubufatanye mu iterambere ry’uburezi, ikoranabuhanga, uburinganire n’iterambere ry’umwana, amahugurwa mu bya dipolomasi, ubuhinzi, ubuzima no guhererekanya ubumenyi mu iterambere ry’amakoperative.

Perezida Ruto yakiriye Gen (Rtd) Kabarebe kuri uyu wa Kane

Perezida Ruto na Gen (Rtd) Kabarebe baganiriye ku kongerera imbaraga umubano wa Kenya n’u Rwanda

Baganiriye kandi ku bibazo birebana n’akarere ndetse n’ukwishyira hamwe kw’ibihugu bikagize

Uruzinduko rwa Gen (Rtd) Kabarebe i Nairobi rushimangira umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na Kenya

2025-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Hasohotse ubushakashatsi bw’uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa aho Habyalimana yavukaga

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

Gen Bunyoni yafunguwe kubera Uburwayi bwo mu mutwe na Diyabete ikabije

RUSHYASHYA 11 Mar 2026
René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Ubwanditsi 24 Oct 2020
Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka

RUSHYASHYA 16 Jun 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’ibigo bigize Banki y’Isi

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye
INKURU NYAMUKURU

Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA, Abatanzania n’Abarundi ntibatoye

Ubwanditsi 20 Dec 2017
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!
Amakuru

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Ubwanditsi 09 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru